Mu butumwa Umuhanzi Ngarambe François Xavier yatanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yatangaje ko yishimiye inkuru nziza ko we n’Umugore we Yvonne-Solange bizihiza imyaka 29 bamaze basereranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.
Yagize ati “Sinarara ntabasangije inkuru nziza ko uyu munsi, Yvonne-Solange nanjye twizihije imyaka 29 tumaze dusereranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.
Nubwo twatangiye kubana ku wa 1/1/1994, tumaze guhana isakramentu ry’ugushyingirwa, kuva uwo munsi wa 10/9/1993, u Rwanda rwatubaze mu ngo zirubereye umusingi w’amajyambere y’ingeri zose, zirubereye umutako ubengerana urukundo.
Turarwizeza ko tutazatezuka ku nshingano zacu, ko tuzakomeza kubakira ku Rutare kugira ngo imiyaga n’imivu aho yava hose, ntizadusenyere urugo, butyo u Rwanda ruhore rukomeye, rubengerana urukundo.
Turashimira buri wese inkunga adutera mu butumwa bw’urukundo twahamagariwe!
10/9/1993: 29 ans de notre mariage civil! Notre pays peut compter sur nous!”
Umuhanzi Ngarambe François Xavier azwi cyane mu ndirimbo “Umwana ni Umutware”, akaba anatanga inyigisho zigamije kugira umuryango wubaha Imana kandi utekanye muri Communaute de l’Emmanuel.

Panorama









































































































































































