Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngarambe François-Xavier n’umugore we bizihije isabukuru y’imyaka 29 basezeranye

Mu butumwa Umuhanzi Ngarambe François Xavier yatanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yatangaje ko yishimiye inkuru nziza ko we n’Umugore we Yvonne-Solange bizihiza imyaka 29 bamaze basereranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.

Yagize ati “Sinarara ntabasangije inkuru nziza ko uyu munsi, Yvonne-Solange nanjye twizihije imyaka 29 tumaze dusereranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.

Nubwo twatangiye kubana ku wa 1/1/1994, tumaze guhana isakramentu ry’ugushyingirwa, kuva uwo munsi wa 10/9/1993, u Rwanda rwatubaze mu ngo zirubereye umusingi w’amajyambere y’ingeri zose, zirubereye umutako ubengerana urukundo.

Turarwizeza ko tutazatezuka ku nshingano zacu, ko tuzakomeza kubakira ku Rutare kugira ngo imiyaga n’imivu aho yava hose, ntizadusenyere urugo, butyo u Rwanda ruhore rukomeye, rubengerana urukundo.

Turashimira buri wese inkunga adutera mu butumwa bw’urukundo twahamagariwe!

10/9/1993: 29 ans de notre mariage civil! Notre pays peut compter sur nous!”

Umuhanzi Ngarambe François Xavier azwi cyane mu ndirimbo “Umwana ni Umutware”, akaba anatanga inyigisho zigamije kugira umuryango wubaha Imana kandi utekanye muri Communaute de l’Emmanuel.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities