Ni abantu bake usanga bafata umwanya wabo ngo bazirikane kwifuza abana umunsi mwiza cyangwa se ukwezi kwiza iyo gutangiye. Kwifuriza abana ibyiza ni umugisha kandi ni no kubaremamo umutima w’urukundo n’ubusabane.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Ngarambe François Xavier, wamenyekanye cyane mu ndirimbo umwana ni umutware, yifurije abana bose ukwezi kwiza k’Ukwakira. Ubutumwa yatanze mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’urw’Igifaransa bugira buti:
“Bavandimwe, bana, nshuti nkunda, ndabaramutsa mbifuriza, ko, uku kwezi gushya k’Ukwakira, amahoro y’Imana abaturamo, abasabamo, abasendera, maze akagera kuri buri wese muzahura na we n’ibindi biremwa muzahura na byo. Twunge ubumwe mu mugambi w’amahoro kuri bose, amahoro kuri byose.
Ndabakunda mwese.
Chers frères et sœurs, chers enfants et chers amis, je vous salue et souhaite que durant ce mois d’Octobre, vous soyez habités et remplis de la paix de Dieu, que vous en soyez débordants et qu’elle se répande sur tous les humains et sur toute autre créature que vous rencontrerez. Restons unis dans ce projet de paix pour tous, pour tout.
Je vous aime tous.”
Panorama









































































































































































