Amakimbirane mu miryango ni kimwe mu bituma abana bata ishuri, bibakururira kwishora mu busambanyi abandi bakajya gukora mu tubari no kunywa inzoga.
Ibi bigarukwaho na bamwe mu baturage bo Murenge wa Sake, mu karere ka Ngoma, mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire ku cyorezo cya SIDA, harimo no gukangurira abaturage kutishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Aba baturage bavuga ko urubyiruko rwishora mu busambanyi biturutse ku makimbirane yo mu miryango, aho usanga abana bata amashuri bakirara mu tubari ndetse no mu busambanyi basa nk’abahunga ibibazo by’iwabo mu rugo.
Ubu buhamya kandi butangwa n’Urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa, ubwo Ikinyamakuru Panorama twageraga mu gasantere ka Sake aho bari baremye isoko. Bavuga ko muri uyu murenge higanjemo abagabo benshi bata ingo zabo bakajya mu nshoreke, aribyo usanga bikurura amakimbirane abana bakigira mu tubari ariho, kubera ubusinzi, bituma bishora mu busambanyi budakingiye.

Uru rubyiruko ruvuga ko muri iyi Santeri hakunze kuboneka abakora uburaya benshi, ari nabo usanga bararura abagabo bagata ingo zabo abandi ntibatinye gushora mu busambanyi abana b’abakobwa babyaye.
Ikitegetse Hasina wo mudugudu wa Nyagasani ati “Urubyiruko rukunda kuba mu tubari cyane bakiyandarika, usanga hari n’ababyaye bagakuriramo kwandura Virusi itera SIDA bakiri bato, nabo bakanduza abandi bikaba uruherekane.”
Akomeza avuga ko abasaba usanga batabona ko gushaka abana bato ari ikibazo kandi hari nabo usanga bangana nabo babyaye ingo nyinshi zarasenyutse.
Ati “Akenshi iyo umugore bamutaye abyaye gatanu bucya ajya mu buraya gushaka igitunga abo bana, iyo babibonye batyo ntacyo yongera kubabwira ngo bamwumve, nabo bucya bagiye mu buraya n’ubusinzi ndetse bakaba mayibobo. Iyo abantu batuzuzanya bikurura uburaya n’amakimbirana ndetse no gutorongera kw’abana.”

Nyirashangasha Annociate ni umubyeyi akaba n’inshuti y’umuryango. Avuga ko mu cyaro ari ibintu bigoye kuko usanga abenshi mu rubyiruka bata amashuri bakigira mu tubari, ikindi n’ababyeyi ntibita kurera ahubwo bibera mu tubari bigatuma abana birara cyane bakajya mu biyombyabwenge ntibite ku buzima bwabo bwite.
Agira ati “Kutaganira n’abana uri umubyeyi ngo umwereke za kirazira, bituma yishora mubibi kuko ntabazi ikibi ninaho aherwa ashukwa iyo ageze mubugimbi iyo wanyoye ibiyobyabwenge bituma urubyiruko rwishora mubusambanyi ikindi iyo ababyeyi batumviaka bagahora muri jugujugu bibatera ihungabana bakava murugo kandi urubyiruko ntago bumva ibyo gukoresha udukingirizo cyane ndetse n kujya kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze ntibabikonzwa, turasaba ko urubyiruko rwashakirwa icyo gukora rukegeranwa yenda byabafasha kuva mubuzererezi no mubusambanyi”
Sibomana JP nawe ni urubyiruko ati”Twebwe ntago tukibona abakobwa bo gutereta kuko abenshi bateretwa nabagabo bataye ingo zabo kandi bakabaha amafaranga twebwe tutabasha kubaha ni nabo babashuka bakabanduza Virus itera SIDA natwe bakatwanduza kandi ahanini bituruka ku makimbirane kuko nkanjye bashiki banjye bagiye kwiyahuza inzoga kubera ababyeyi bacu abandi bajya gukora akazi ko mu rugo I Kigali agararuka atwite kandi arwaye na SIDA iyo ibyo bibazo bitabaho mpamya neza ko abavandimwe banjye batari kuba ibirara”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake, Ndaruhutse Jean de Dieu, anenga bamwe mu rubyiruko banga gukura amaboko mu mifuka bagahitamo kwishora mu mibonano mpuzabitsina irimo n’idakingiye.
Agira ati “Turi gushishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mufuga bagakora kandi hari ibikorwa bitandukanye turi kuboherezamo, kuko iyo urubyiruko rwagiye mu kazi, umwanya wo kujya mu busambanyi no mu biyobyabwenge ntabwo bawubona.”
Akomeza avuga ko inzego zitaryamye ahubwo hari abasaza b’inararibonye begera iyo miryango bakayiganiriza kandi babona hari aho bigana. Hari n’umuganga wihariye uza kwigisha urubyiruko ku bijyanye no kwirinda Virusi itera SIDA.
Umukozi ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko muri AHF Rwanda, Ndungutse Bikorimana Emmanuel, avuga ko ubukangurambaga bwo kwirinda Virusi itera SIDA bumaze gutinyura urubyiruko ndetse n’abakuze bagiraga ipfunwe ryo kwakira udukingirizo mu ruhame.
Agira ati “mu byo dukora harimo no gutanga udukingirizo. Ibi birerekana ko batangiye gusobanukirwa n’ububi bwa Virusi itera SIDA. Turi kwibanda ku rubyuruko muri ubu bukangurambaga, ariko bitavuze ko n’abandi tubirengagiza kuko akenshi iyo turebye imibare ya bipimisha, usanga urubyiruko rugenda biguru untege mu kwipimisha, birasaba imbaraga zungikanyije bigaca mu miyoboro itandukanye, tukabigisha akamaro ko kwipimisha kandi kuvuga ni uguhozaho; cyane ko urubyiruko arirwo Rwanda rw’ejo nibumva akamaro ko kwipimisha bizatanga icyizere ko na Virusi itera SIDA izagabanuka n’ubuzima bwacu bugatera imbere.”
AHF Rwanda yunganira RBC mu gutanga udukingirizo turenga miliyoni eshatu twinjira mu Rwanda, uyu muryango winjiza miliyoni zirenga enye buri mwaka.
Imibare itagwa n’ikigo nderabuzima cya Rukoma mu murenge wa Sake, iheruka muri uyu mwaka wa 2022, yerekana ko muri uyu murenge hari abarwayi bafata imiti ihangana na Virusi itera SIDA 568.

Munezero Jeanne d’Arc









































































































































































