Abiga mu ishuri rya IPRC Ngoma basabwe kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside kubera ko ari byo byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi babisabwe na Senateri Dr Sebuhoro Céléstin ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 9 Gicurasi 2019 ubwo abakozi n’abanyeshuri bo muri IPRC Ngoma bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 abari abarezi n’abanyeshuri muri iri shuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyeshuri biga muri iri shuri ry’imyuga bavuga ko kwibuka ari igikorwa gikomeye kandi cy’ingenzi kubera ko ari umwanya wo kuzirikana amateka yaranze u Rwanda, bikaba bibafasha gutegura ejo hazira ingengabitekerezo ya jenoside.
Ndayishimiye Irené wiga ubwubatsi, ahamya ko kwibuka bimufasha kumenya amateka bikanatuma afata ingamba zo kurwanya amacakubiri. Agira ati “Nkubu twibuka aha muri IPRC Ngoma, twibuka abari abanyeshuri n’abakozi biduha ishusho y’ibyabaye kandi bikadutera imbaraga zo kurwanya icyaricyo cyose cyagarura amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside mu banyarwanda.”
Uwiringiyimana Placide na we yiga mu mwaka wa gatatu mu bijyanye n’ubwubatsi. Avuga ko kwibuka ari igikorwa cyiza, kuko ari umwanya wo kwibuka abana bari mu kigero nk’icyabo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Agira ati “Iki ni igikorwa cyiza cyane kuko twibuka bagenzi bacu bari mu kigero nk’icyacu batashoboye kubaho, kandi kuba abenshi muri twe twari tutaravuka biduha umukoro ukomeye wo gukumira jenoside. Ndakangurira urubyiruko kujya bitabira ibi bikorwa kugira ngo bazarwanye uwashaka kongera kuducamo ibice.”
Umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya IPRC Ngoma, Musonera Ephrem, avuga ko kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi babifata nk’umwanya wo kwisuzuma bakareba aho bahagaze mu kuba umuyoboro w’ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.
Agira ati “Kwibuka muri IPRC Ngoma ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba aho tugeze dushyira mu bikorwa ingamba yo kugira urwego rw’uburezi, umuyoboro nyamukuru w’ingamba zihashya ingengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri. By’umwihariko inshingano dufite yo guha uburere bukwiye urubyiruko rw’u Rwanda rurererwa muri iki kigo.”
Senateri Dr Sebuhoro Céléstin wifatanyije n’uru rubyiruko rwiga muri iri shuri hamwe n’abarezi babo muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye abantu bakuze kujya bigisha abakiri bato amateka nyayo.
Yagize ati “Ndashimira iki kigo kuba bateguye iki gikorwa, kwibuka kandi twiyubaka ni no kwibutsa cyane cyane urubyiruko rutabonye jenoside yakorewe Abatutsi, ariko rwahuye n’ingaruka zayo rukivuka rukaba rukeneye kwigishwa. Bakeneye gusobanurirwa, hari umwe wabivuze ko abakuru bakwiye ku rusobanurira amateka y’u Rwanda bagashira amanga, ariko n’abana bakajijuka bakumva ibyo tubabwira.”
Abakozi n’abanyeshuri ba IPRC Ngoma bahuje iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi no kuremera Umutesi Lucie wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, utuye mu murenge wa Kibungo, ahabwa inzu yo kubamo. Iyi nzu hamwe n’ibikoresho byifashishwa mu rugo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni cumi n’imwe.
Theoneste Nkurunziza /Ngoma
