Abanyeshuri 17 bashoje amasomo ajyanye n’ubwubatsi mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro n’imyuga mu Ntara y’Iburasirazuba IPRC Ngoma kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Mutarama 2019 basabwe kuba inyangamugayo bagashyira mu bikorwa ubumenyingiro bahawe bakagaragaza ubudasa ku isoko ry’umurimo.
Ibi babisabwe na Munana David umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’amasosiyete y’ubwubatsi mu Rwanda ubwo bashyikirizwaga impamyabushobozi zabo.
Amasomo aba banyeshuri bize ajyanye n’ubwubatsi ,gusiga amarangi no kubaka amakaro, 50 ku ijana by’amasomo bikorerwa ku ishuri rya IPRC Ngoma, ibisigaye bakabyigira ahabera imirimo y’ubwubatsi aho bashyira mu ngiro ibyo bize (Dual training program’s). Bamwe mu bahawe impamyabumenyi bavuga ko bagiye guhindura byinshi mu kazi k’ubwubatsi bashingiye ku bumenyi bungutse.
Jean Bosco Niyomgabo ni umwe mu banyeshuri bamaze umwaka biga aya masomo avuga ko kubera ko babonye ubumenyi buhagije bagiye guhindura imikorere isanzwe iranga abafundi. Agira ati “ibijyanye n’indangagaciro z’umufundi impamvu usanga bakora ibyo byose ni uko usanga abatekinisiye benshi batarize ariko nkatwe twize tuba dutandukanye nabo bitewe ni ukuntu twe tuba twarabyize, inyubako iyariyo yose nayubakaho amakaro nta mpamvu yo kuzana abanyamahanga natwe turashoboye.”
Umuyobozi wa IPRC Ngoma, Ing. Musonera Ephrem avuga ko kubera inyungu babona bifitiye abarangije kwiga aya masomo, bagiye kuganira n’izindi nzego iyi gahunda ikaba yagezwa henshi, agira ati “Ubu rero hasigaye kubigaragariza ababishinzwe haba abikorera, ndetse na minisiteri y’uburezi noneho tukaba twabifataho umwanzuro, si ikintu navuga ngo kizakorwa ejo cyangwa ejobundi imyigishirize ihinduke ijana ku ijana ariko buhoro buhoro bizagenda bizamuka.”
Munana David, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’amasosiyete y’ubwubatsi mu Rwanda avuga ko bahuye n’imbogamizi z’uko ababyeyi batarumva ko bakwiye gufasha abana babo igihe bagiye kwigira aho umurimo ukorerwa agasaba ababyeyi ubufasha.
Agira ati “Ariko aho bigeze umwana agomba kwifasha kuko tugomba kwigira, aho rero niho twahamagariraga cyane ababyeyi gutanga ubufasha bwabo ,ubungubu twarageragezaga byarakunze niyo mpamvu twabashishikarizaga gukomeza gushyiramo ingufu kuko uruhare rwabo rwo ni ntasimburwa.”
Matti Tomingas, umuyobozi ushinzwe gushyira mu bikorwa umushinga uterwa inkunga n’igihugu cy’Ubudage ugamije guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi mu myuga yagaragaje ko bafite intego ko inkunga yahabwaga abana mu gihe barimo kwigira ahakorerwa umwuga yazongera kuboneka.
Agira ati “Tuzakomeza gufatanya no gukorana na IPRC n’ibindi bigo bya Leta n’abikorera kandi nizeye ntashidikanya ko uretse ko ari ikibazo k’igihe, bizageraho ibigo byumve ko ari inshingano zabyo kwishyura abanyeshuri bari kwimenyereza imyuga kuko baba bari kubafasha gukora akazi bagombye no kuba babahemba.”
Uyu mushinga wa TVET partnership projet uterwa inkunga na Leta y’igihugu cy’ubudage watangiye mu 2014 ibikorwa byawo bizarangira mu mwaka wa 2020.
Umwaka w’amashuri ushize muri iyi gahunda ya “Dual system” harangije abanyeshuri 32.
Theoneste Nkurunziza









































































































































































