Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, ubwo yasuraga Akarere ka Ngoma ku wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2019, aganira n’abitabiriye inama yaguye y’umutekano y’aka karere, yabibukije ko umutekano w’igihugu ureba abanyarwanda bose ariko by’umwihariko ureba abayobozi uhereye ku mudugudu.
Ruzindana Alexandre uyobora umudugudu wa Rwamutabazi mu kagari ka Ndekwe mu Murenge wa Remera, yavuze ko kimwe mu byo yungukiye muri iyi nama harimo gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za leta no kurushaho gufatanya mu kwicungira umutekano.
Iryivuze Isaie uhagarariye Njyanama y’Umurenge wa Remera we yavuze ko yungukiyemo uburyo bushya bwo gukora burimo gukorera hamwe no guhanahana amakuru hakiri kare.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, ACP Hatari Emmanuel, yagaragaje ko mu karere ka Ngoma umutekano wifashe neza gusa hakigaragara ibyaha bimwe na bimwe birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, guhozanya ku nkeke kw’abashakanye, ibiyobyabwenge mu mirenge imwe n’imwe n’ibindi.

Bamwe mu bitabiriye inama y’Umutekano yaguye y’akarere ka Ngoma (Ifoto/Panorama)
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, yavuze ko zimwe mu ngamba bafashe zirimo kwirinda icyahungabanya umutekano no kongera imbaraga mu kurwanya bimwe mu byaha bigaragara ko imibare y’ababikoa yazamutse.
Agira ati “Icyo twafata rero nk’ingamba ni uko umutekano tugomba kuwufata nk’uwacu, tukongera imbaraga mu marondo y’umwuga ndetse n’amarondo asanzwe tukabishyiramo imbaraga, kugira ngo tubashe kumenya ikintu icyo aricyo cyose gishaka guhungabanya umutekano tukanagikumira.”
Minisitiri Shyaka yavuze ko kurwanya ibi byaha bitareba abayobozi bo mu nzego zo hejuru gusa ahubwo bireba ubufatanye bw’abayobozi bose kugera hasi ku mudugudu. Yibukije ba gitifu b’imirenge n’ab’utugari ko mbere yuko ba Meya babazwa ibyo bakora nabo bazajya babanza kubazwa ibyo bakora kuko na bo bahembwa badakwiye guhunga inshingano.
Ati “Niba muhembwa mukwiye kubazwa ibyo mukora ntabwo inshingano zose tuzajya tuzibaza ba Meya n’abandi bayobozi kandi Gitifu w’Akagari na we ahari kandi ahembwa na leta. Ubu mubimenye ntabwo Meya tuzajya tumubaza inshingano zose ahubwo mbere y’uko tumubaza tuzajya tubanza tubabaze ibyo muri gukora kugira ngo muzamure imibereho y’umuturage.”
Minisitiri Shyaka yavuze ko nta cyuho kigaragara mu buyobozi bwo mu nzego z’ibanze ahubwo ngo hakenewe kongerwa imbaraga nyinshi n’ubufatanye kurushaho.
Ati “Ubufatanye ahenshi usanga butuzuye n’aho wabona ibisubizo hafi yawe ntugire imbaraga zo kwegera uvuga rikumvikana, kwegera urundi rwego runaka kugira ngo bafatanye mu bintu runaka, ntabwo ari abantu bafite ibyuho ahubwo ni ahantu bifitemo imbaraga zidakoreshwa ku gipimo zagakoreshejweho.”

Bamwe mu bitabiriye inama y’Umutekano yaguye y’akarere ka Ngoma (Ifoto/Panorama)
Yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze muri aka karere gukoresha udushya twinshi bafite mu guteza imbere abaturage, muri utwo dushya harimo, Nkwiture iki Rwanda, Igiti cy’ibisubizo, Amasibo, Isaha mu Mihigo, Agatabo Nyoborasuzuma ry’iterambere ry’umuryango, Imihigo Cup n’ibindi.
Mu mezi atatu ashize bimwe mu byaha byakunze kugaragara muri aka karere birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura buciye icyuho, gusambanya abana, gutema amatungo no kwangiza imyaka n’ibindi.
Munezero Jeanne d’Arc









































































































































































