Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyabugogo: Uwahoze ari umupolisi yafashwe atanga ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibinyabiziga

Tariki ya 03 Mutarama 2019,  Polisi y’u Rwanda ikorera muri gare ya Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge yafashe umugabo wahoze ari umupolisi, ubu wakoraga muri Cyber Café-Nyabugogo wiyitaga umupolisi avuga ko akora mu kigo cya Polisi gishinzwe ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Control Technique) maze agaha abashoferi impapuro mpimbano (Vehicle Technical Control).

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, uwafashwe yitwa Nsengumuremyi Jean Claude w’imyaka 34 y’amavuko wahoze ari umupolisi  ariko akaba yari amaze imyaka ibiri (2) yirukanwe mu kazi ka gipolisi.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko gufatwa k’uyu mugabo byaturutse ku ifatwa rya bamwe mu bashoferi yagiye aha ibyagombwa baza gutanga amakuru kuri Polisi.

Yagize ati “Umwe mu bashoferi bahawe ibyo byangombwa by’ibihimbano witwa Nsengimana Emmanuel abapolisi  baramuhagaritse bamubajije ibyangombwa basanga afite ibihimbano bitujuje ubuziranenge (Vehicle technical control).”

Akomeza avuga ko Nsengimana akimara gufatwa yavuze ko imodoka yayiguze n’uwitwa Nizigiyimana Jean akamuhana n’ibyangombwa byayo byose.

Polisi yahise ihamagara Nizigiyimana wagurishije iyi modoka avuga ko urwo rupapuro yaruhawe na Nsengumuremyi akamuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40,000Frw) amubwira ko ari umupolisi ukora mu kigo cya Polisi gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Mechanical Inspection Control)  kandi ko hari n’abandi yagiye aziha”.

SSP Ndushabandi yavuze ko Polisi ishingiye ku makuru yari imaze guhabwa yahise ijya gufata uwo wiyita umupolisi aho yakoreraga i Nyabugogo.

SSP Ndushabandi yaboneyeho kugira inama abashoferi ndetse n’abandi batunze ibinyabiziga kujya bagenzura ibyangombwa byabo ko byujuje ubuziranenge kabone n’ubwo waba ubihawe n’uwo wizeye.

Yaboneho kongera kubwira abanyarwanda ko ibyangombwa bya Polisi bigira aho bitangirwa ndetse n’ababitanga bazwi neza akandi bari no mu kazi kazwi na leta, abibutsa ko bidatangirwa  ahabonetse hose n’ubonetse wese.

Yakomeje agira inama  umuntu wese wiyitirira Polisi agakora ibyaha nk’ibi ko Polisi itazabura kumufata kuko amayeri yose bakoresha azwi, yavuze ko kandi n’abashoferi bagura ibyangombwa by’ibihimbano  bakwiye kubireka kuko ufashwe ahanwa n’amategeko.

Nsengumuremyi Jean Claude yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho ari gukurikiranwa ku byaha akekwaho.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities