Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Imiryango 72 yimuwe ahakorera Gabiro Agribusiness igiye guhabwa ubutaka ahabegereye

Abaturage batujwe mu Midugudu ya ShimwaPaul, Akayange na Rwabiharamba bakuwe ahari ibikorwa by’umushinga wa Gabiro Agri-Business Hub mu Karere ka Nyagatare, barishimira ko ubuzima bwabo bwahindutse ariko bagasaba ko gahunda yo kubakatira amasambu hafi y’aho batuye yakwihutishwa.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bitarenze ukwezi kumwe iki kibazo kizaba cyakemutse.

Amezi atandatu arashize imiryango 72 itujwe mu Mudugudu wa ShimwaPaul mu Murenge wa Karangazi ikuwe mu bice bitandukanye birimo gukorerwamo umushinga wa Gabiro Agri-Business Hub.

 Abagize iyi miryango bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse nyuma yo gutuzwa muri uyu mudugudu. Izi nzu iyi miryango yatujwemo zubatswe mu buryo bwa four-in-one aho inzu imwe iba yarateguriwe kwakira imiryango ine.

Sindayigaya Chantal agira ati “Dushima Perezida wacu Paul Kagame wadutuje hano. Tumeze neza kuko ubuzima bwacu bwahindutse.”

Ku rundi ruhande, amasambu bimuwemo kugeza ubu ni yo bagihingamo kandi ngo bari babwiwe ko bazahabwa amasambu hafi y’imidugudu batujwemo.

Kuri ubu bavuga ko kugera kuri ayo masambu yabo bahoranye batarimurwa ari imbogamizi ikomeye, kuko bibasaba gukoresha nibura amasaha arenga atatu kugira ngo bagereyo.

Sibomana Emmanuel agira ati “Kugira ngo ngere aho mpinga binsaba kubyuka nibura saa kumi. Iyo ntabonye ayo gutega ngera mu rugo nananiwe kandi bitakabaye ngombwa.”

Uretse abatujwe aha ShimwaPaul, hari n’abatujwe mu midugudu ya Rwabiharamba n’Akayange naho ni mu Murenge wa Karangazi basaba ko iyi gahunda yakwihutishwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague, avuga ko gahunda yo gukatira amasambu aba baturage yatangiye kandi ngo mu gihe cy’ukwezi kumwe izaba yarangiye buri muryango ubonye ubutaka bwawo.

Agira ati “Twihaye iminsi icumi kugira ngo iyo midugudu uko ari itatu ubutaka bwo guhingamo bw’aba baturage bwaba bwakaswe. Ni igihe kitamara ukwezi kugira ngo aba baturage babe bahawe ubutaka bwo guhingamo.”

Ku rundi ruhande, hari imiryango 16 muri 72 yatujwe mu mudugudu wa ShimwaPaul ivuga ko yo yabwiwe ko nta masambu izabona kuko ngo imbago z’ubutaka bwabo ziri mu Kigo cya Gabiro, ariko ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwashyizeho itsinda ririmo kubikurikirana.

Uretse imiryango 72 yatujwe mu mudugudu wa ShimwaPaul, indi miryango 240 yatujwe mu midugudu ya Rwabiharamba n’Akayange mu Murenge wa Karangazi, hakaba n’indi miryango 73 biteganyijwe ko izimurwa mu Murenge wa Rwimiyaga igatuzwa mu Murenge wa Rwempasha.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities