Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge zikomeje gutanga umusaruro

Ku wa 16 Mutarama mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Gatunda habereye igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge bitandukanye byafatiwe mu bikorwa bya Polisi k’ubufatanye n’abaturage.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ibiyobyabwenge byafashwe bigizwe n’amakarito 345 ya zebra warage na African Gin, Litiro 180 za kanyanga ndetse n’ udupfunyika 53 tw’urumogi.

Chief Inspector of Police (CIP) Albert Nyirimigabo uyobora Sitasiyo ya Polisi ya Gatunda avuga ko kugira ngo ibi biyobyabwenge bifatwe abaturage babigizemo uruhare batanga amakuru.

Yagize ati “Mu bihe bitandukanye twahawe amakuru  y’aho abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu banyura twiihutira gutegura ibikorwa byo gufunga amayira bashobora kwinjiriramo mu mirenge ya Gatunda na Rukomo bityo birafatwa”.

Akomeza agaragaza ko ikibazo  cy’ibiyobyabwenge by’umwihariko mu rubyiruko gihangayikishije umuryango nyarwanda bityo ingamba zo kubirwanya zakajijwe.

Ati “Ni ikibazo cyahagurukiwe n’inzego zitandukanye kuko gikomeje kwangiza urubyiruko rukishora mu byaha bityo ejo hazaza hakangirika birasaba kandi ko kubirwanya buri wese abigira ibye amakuru y’ababicuruza agatangirwa igihe.”

CIP Nyirimigabo Asoza yibutsa abaturage ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibindi byaha birimo gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu muryango kandi ko igihombo biteza ubikora ari kinini  haba mu buryo bw’ubukungu mu gihe bifashwe bikamenwa ndetse n’ibihano biremereye birimo igifungo cya burundu ku babicuruza.

Ingingo ya 263  mu gitabo   cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo kuva  ku myaka irindwi (7)  kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities