Mu rwego rwo kurushaho kugaragariza abaturage ibikorerwa mu karere ka Nyamagabe, abaturage bijejwe ko mu mirenge yiganjemo iya kure y’ibiro by’akarere bagiye kwegerezwa imurikabikorwa, na bo bibagereho nk’uko abaturiye akarere bisanzwe bibageraho.
Ubwo ku wa 8 Nzeri 2022 hasozwaga Imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryaberaga mu karere ka Nyamagabe, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Thaddee, yatangaje ko iri murikabikorwa rigiye kwegerezwa abaturage mu mirenge by’umwihariko iya kure. Yabijeje ko ku bufatanye n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (JADF), ko icyifuzo cyabo cyakiriwe neza kandi uyu mwaka w’imihigo uzajya gusozwa imurikabikorya ryabarabegerejwe.
Ati ”Ni imurikabikorwa ryitabiriwe na benshi n’udushya n’amahirwe ari mu karere. Ubutaha tuzabishyira mu mirenge, ku buryo bizafasha abaturage kumenya ibibakorerwa n’ibyiza biri mu karere. Uyu mwaka dutangiye w’imihigo uzajya kurangira twarazengurutse mu mirenge yose.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’abafanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe, Fatahose Straton, yavuze ko imurikabikorwa ryagenze neza kandi rikanakundwa, intego yabo ari uko ryagera ku rwego rw’umurenge.
Ati “Tugiye kujya mu mirenge yose abaturage bamenye ibibakorerwa. Nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi, uyu mwaka dushobora kutayigeramo yose tugakorera mu bice (zones) ariko ni yo ntego dufite.”
Agaruka ku kijyanye no kuba iri murikabikorwa cyavuzwe na benshi, yagize ati ”Ni igitangaza kuba warateguye ibintu uzi ko uzabura abantu barangiza babakubwira ko igihe ari gito, ariko ubutaha tuzongera kuko twemeranijwe n’ubuyobozi bw’akarere twongeraho iminsi ibiri, ku bashaka kugura no kwidagadura.”

Ku ruhande rwa bamwe mu bitabiriye iri murikibikorwa baje ku murika ibyo bakora, bavuga ku cyo ribasigiye n’ibyo abaturage babasabye kongeramo. Bagarutse ku kongera igihe rimara nk’uko byasabwe na benshi ndetse n’imirenge rigeramo, ibyiza biba birikubiyemo bikarushaho kumenyekana kuri benshi.
Uwamariya Ephrosine, Umukozi umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE), ishami ry’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe, yagize ati “Kumurika ibikorwa byatugiriye akamaro, abantu benshi baratugannye bamenya ibyo dukora natwe bazagenda badutangira ubuhamya. Twashoboye kandi kumenyana n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo tugabanye gukora icyo undi nufatanyabikorwa yakoreye abaturage.”
Akarere ka Nyamagabe kagizwe n’imirenge 17 hakaba harimo iyegereye Umujyi wa Nyamagabe n’indi iherereye kure abayituye batagera mu mujyi byoroshye. Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe barenga 90 bari mu byiciro bitandukanye.
Rukundo Eroge









































































































































































