Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamasheke: Bibukijwe ko kwicungira umutekano ari ibya buri wese

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abahagarariye amadini n’amatorero bo mu karere ka Nyamasheke bibukijwe ko umutekano umutekano ureba buri wese kandi basabwa gukangurira abo bahagarariye ko bakwiye kugira uruhare rufatika mu mutekano abanyarwanda bakeneye.

Ubwo ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Nyamasheke bwagiranaga inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abahagarariye amadini muri ako karere, bibukijwe ko umutekano ari wo shingiro rya byose bityo buri wese akwiye kumva ko umureba.

Iyi nama yabaye tariki ya 19 Werurwe 2019, mu murenge wa Ruharambuga mu karere Nyamasheke, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere Senior Superintendent of Police (SSP) Gerald Habiyambere yibukije abagera kuri 300 bari bayitabiriye ko umutekano ari uw’abanyarwanda bose, bityo bagomba kuwicungira kugira ngo barusheho gukora ibikorwa biramba.

Yibukije abahagarariye amadini n’amatorero ko  abayoboke babo baza mu nsengero kuko baba batekanye, basaba  kuba ijwi ry’umvisha umuturage ibyo agomba gukora birebana n’ibimuha umutekano kandi akabikorera ku gihe.

Yagize ati “Kubera ko abanyamadini n’amatorero muganwa n’abantu bingeri zose  harimo n’abanyabyaha baba baje kwicuza, icyo kizere mugirirwa n’abantu babagana mujye mubafasha no guhinduka burundu bave mu byaha bakoraga bihungabanya umutekano ndetse n’ababingiye mubasabe kubatangaho amakuru.”

SSP Habiyambere yakomeje avuga ko ubufatanye n’inzego zose mu gusenyera umugozi umwe aribyo bikenewe cyane kuko bituma abantu bahuza ibitekerezo bishobora kubafasha kugera ku kintu runaka biyemeje.

Ati “Umuntu mwe ubwe ntacyo yageraho ariko nidufatanya twese tuzagera kuri byinshi birimo umutekano usesuye, iterambere rirambye n’ibindi bigamije kutugeza ku gihugu twifuza.”

Umuyobozi wa Njyanama y’akarere ka Nyamasheke, Ndayishimiye Leonce, yasabye abitabiriye iyo nama kuzirikana ibihe bagiye kwinjiramo byo kwibuka abazize syakorewe abatutsi mu 1994, barwanya ingengabitekerezo yayo kuko nayo iri mu bihungabanya umutekano.

Yagize ati “Kwicungira umutekano nkuko duhora tubyibutswa buri gihe, twese twakagomye kubyumva kimwe kuko niwo dukesha byose dutunze. Turasabwa rero kuwubungabunga duhereye mu ngo iwacu turwanya amakimbirane kandi tunazirikana ibihe tugiye kwinjiramo, twirinda imvugo zisesereza cyangwa zikomeretsa.”

Padiri Nzamwita Eric wa Paruwasi ya Ntendezi we yasabye abari aho kugira ubumwe n’ubwiyunge bagasenyera ku mugozi umwe kuko aribyo bizabafasha guhangana no kurwanya ibyaha bitandukanye.

Yibukije abaturarwanda ko bakwiye kurangwa n’imigirire y’umukirisitu nyawe kuko ariyo irinda abantu kwishora mubibi birimo n’ibyaha.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities