Mu karere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba bashyizeho uburyo bwihariye bwo kurwanya ihohoterwa cyane cyane irishingiye ku gitsina hakoreshejwe “Kubyarana muri batisimu”. Ni nyuma y’uko muri aka karere, ikibazo cy’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyahagurukiwe n’ inzego zitandukanye.
Abaturage bo mu murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, bavuga ko binyujijwe muri gahunda yiswe INSHUTI Z’UMURYANGO, kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, by’umwihariko irishingiye ku gitsina, bikomeje gutanga umusaruro nubwo hakiri ingo nke zikigaragaramo amakimbirane.
Nyirandimubenshi Esperance ni umwe mu nshuti z’umuryango zo mu karere ka Nyamasheke, avuga uko kubyarana mu batisimu bigenda. Avuga ko Umugabo n’umugore bagize umuryango urangwamo amakimbirane bihitiramo bagenzi babo bafata nk’ikitegererezo bakabafasha mu gukemura ibibazo birebana n’ihohoterwa riri mu rugo rwabo. Agira ati “mu ngo amakimbirane arahari ariko tuzifashishije, tugerageza kugirana inama cyane cyane mu ngo zifite ibibazo.”
Madamu Nyirandimubenshi avuga ko muri gahunda y’inshuti z’umuryango, bagerageza kwigisha abagabo n’abagore inzira nziza bakwiye kunyuramo mu kubaka urugo rwabo. Baba bazi neza ingo zitabanye neza mu mudugudu cyane cyane bikamenyekanira mu mahuriro atandukanye arimo umugoroba w’ababyeyi, imiryango remezo n’ andi mahuriro.
Avuga ko kuganiriza ingo zifite amakimbirane bisaba ubunararibonye no kugira imyitwarire myiza kugira ngo ubashe kugira abandi inama. Gusa ngo ni igikorwa kitoroshye kuko mu ntangiriro kuganiriza imiryango biba bikomeye kuko ngo buri umwe wese mu bashyamiranywe aba adashaka kuvuga cyane ko kenshi usanga amakimbirane mu ngo ashingira ku bintu bitoroha kubwira abandi.
Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Kagano, Imanirahari Théodosie, avuga ko kubyarana muri batisimu byunganira ubuyobozi mu guhosha amakimbirane mu ngo, kuko babasha gutangira amakuru ku gihe y’ ingo zibanye nabi.
Uyu muyobozi ashimangira ko kubyarana muri batisimu kw’imiryango ari bumwe mu buryo bwiza basanze butanga umusaruro kuko abafitanye amakimbirane baganirizwa n’abantu bihitiyemo kandi bizeye, bityo bakababwira ibibazo bafite nta kwishisha guhari.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, asobanura ko guhitamo ababafasha mu bibazo by’urugo nta ruhare ubuyobozi bubigiramo, bikorwa mu bushake n’ubwizerane bw’ abaturage, ko abatoranywa baba ari imiryango y’inyangamugayo.
Inkuru dukesha PAXPRESS (Umuryango Nyarwanda w’Abanyamakuru baharanira amahoro)









































































































































































