Abayobozi mu nzego z’ibanze bo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kibirizi basabwa gushishikariza abaturage boyobora kwirinda kugendera mu bigare, bibashora mu guhohotera abandi.
Ibi aba bayobozi babisabwe na Ntirenganya Jean Claude, Umuyobozi mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha mu rwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacya (RIB), ku wa 17 Ukwakira 2023, ubwo mu murenge wa Kibirizi, abo bayobozi bahabwaga amahugurwa agamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Ntirenganya agira ati “Kugira ngo twirinde ihohoterwa ni uko twakwirinda kugendera mu bigare. Hari abantu benshi batangira gukorera ihohoterwa bagenzi babo bitewe n’ibigare bagenderamo, dutoze uriya muturage kwirinda kugendera mu bigare. Hari igihe uba usanga umuntu afite urugo rubanye neza yatangira kugendera mu bigare by’abatabanye neza na we akamera nka bo. Ntawe utanga icyo adafite niba ubanye nabi cyangwa uhohotera uwo mwashakanye nabo mugendana niko bizagenda, gukorera hamwe ni byiza mu gihe mukora icyiza!”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Murenzi Valens, avuga ko ibigare bitabura ariko babibonye kare bagiye gukomeza kubikumira.
Agira ati “Abo bashora abandi mu byaba turabagaya kandi bisubiraho. Tugiye gukomeza uwo mujyo dushishikariza abaturage kwirinda kugenda mu bigare bibashora mu gukora ibyaha.”
Karangwa Etienne umwe mu bahuguwe, avuga ko mu bagore naho hagaragara agakungu ko kunywa inzoga bagatinda gutaha ariko nk’ukuyobozi bagiye gukomeza kwigisha.
Agira ati “Ibigare n’agakungu gashora abantu mu byaha bibaho, hari n’abagabo bohoterwa ntibabivuge. Tugiye kurusho kwigisha kuko ari uguhozaho nyuma y’uko duhuguwe tukarushaho gusobanukirwa.”
Aya mahugurwa agamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana azakorerwa mu turere dutanu mu ntara y’Amajyepfo, twatoranijwe hagendewe ku kugira imibare iri hejuru muri ibi byiciro by’ihohoterwa aba bayobozi bahugurwamo.






Rukundo Eroge









































































































































































