Umuturage wo mu murenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyanza, yafashwe ashaka guha ruswa umwe mu bakozi b’inzego z’umutekano, igera ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000Frw). Yashakaga ko bamufungurira umuvandimwe ufungiwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru, itangaza ko Hakizimana Aloys w’imyaka 40 ari we wafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 08 Gashyantare 2020, arimo gutanga ruswa kugira ngo hafungurwe umuvandimwe we wari ufunzwe kubera ibyaha yari yakoze.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko Polisi yamenye amakuru ko uriya muturage ashaka gutanga ruswa, niko kumukurikirana kugeza imufatiye mu cyuho.
Yagize ati: “Uyu Hakizimana akimara kumenya ko mugenzi we afungiye kuri sitasiyo ya Nyagisozi yagerageje kubwira umupolisi ko ashaka kumuha amafaranga angana n’Ibihumbi mirongo ine, kugira ngo bamufungurire mugenzi we Tuyisenge Pascal wari ufunze azira gukubita no gukomeretsa. Yafatiwe mu cyuho arimo gutanga ayo mafaranga.”
Yakomeje aburira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bibi bibaganisha mu gufungwa kuko ingaruka iyo zije nibo zigeraho cyane bityo bigatuma basiga imiryango yabo mu bibazo.
Ati: “Nk’ubu uyu Hakizimana icyaha nikimara kumuhama azabihanirwa n’amategeko bityo abe asize umuryango we mu bibazo usigare umwitaho mu gihe azaba ari gukora igihano azaba yakatiwe n’inkiko.”
CIP Twajamahoro yasabye abaturage kumva ko bafite inshingano zo kurwanya ruswa kuko niyo nyirabayazana w’idindira ry’iterambere. Aho ruswa yagaragaye, imitangire ya serivise iba mibi, asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ruswa icike.
Uwafashwe atanga ruswa Polisi yahise imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi.
Itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Rwanyange Rene Anthere














































































































































































