Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyarugenge: Batatu bafatanwe litiro zirenga 400 za mazutu bacuruzaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge, sitasiyo ya Muhima, kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare yafashe uwitwa Bugingo Martin w’imyaka 44, Kalimunda Gustave w’imyaka 36 na Nteziryayo Athanase.

Aba bose bafatiwe mu bikorwa bya Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, bafatirwa mu kagari ka Nyabugogo no mu kagari k’Amahoro, bafatanwa litiro 460 za mazutu bacuruzaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie-Gorette Umutesi avuga ko aba bantu bafashwe ubwo Polisi yari mu bikorwa byayo byo gucunga umutekano.

Ati: “Byari ibikorwa bya Polisi bisanzwe (Operations) aho dufatanya n’izindi nzego z’umutekano, bariya bose basanganywe amajelikani 23 yose arimo mazutu ingana na litiro 460. Bamwe bari bazibitse mu mazu babamo abandi bari bazibitse mu magaraje bakoreromo imodoka.”

Yakomeje avuga ko bariya bantu bose batagaragaza inkomoko y’iriya mazutu bari bafite, gusa bemeye ko bayicuruzaga buhoro buhoro ku malitiro.

Ati: “Bavuga ko bayicuruzaga mu macupa aho umuntu utunze ikinyabiziga kijyamo mazutu cyangwa izindi mashini zikoresha amavuta ya mazutu yazaga bakamupimira kuri litiro.”

CIP Umutesi yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda ko buriya bucuruzi bunyuranyije n’amategeko ndetse bushobora guteza ibibazo bikomeye birimo inkongi z’umuriro.

Ati: “Twese tuzi neza ko ibikomoka kuri peteroli hari ahantu habugenewe bicururizwa, bariya ibyo bakoraga binyuranyije n’amategeko. Ikindi kandi, biroroshye cyane kuba bateza inkongi y’umuriro ikomeye kuko ibikomoka kuri Peteroli bizirana n’ikibatsi cy’umuriro kandi bariya bose bazicururizaga ahagera abantu batandukanye harimo abanywa itabi ndetse n’abana bakubagana.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yasabye abaturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari uwo babonye acuruza ibikomoka kuri Peteroli mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi bigakorwa hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturarwanda n’ibyabo.

Abafashwe ndetse na mazutu bafatanwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhima.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities