Imiryango 400 yo mu karere ka Nyaruguru mu mirenge ya Ngera na Ngoma yahawe inkunga ya miyoni zisaga 23 z’amafaranga y’u Rwanda (23, 231, 240Frw) yo kubafasha kwikura mu bukene. Iyi nkunga yatanzwe n’umushinga udaharanira inyungu wa FXB Rwanda ku nkunga ya The Light Foundation.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 29 Nzeri 2023 mu murenge wa Ngera mu kagari ka Murama cyitabirwa n’abaturage bakaba abafatanyabikorwa ba FXB n’abayobozi mu ngeri zitandukanye.
Ndayisaba Athanase wahawe inkunga avuga ko amafaranga agiye kujya ahabwa, azayaguramo amatungo magufi, akayorora akamufasha mu kwiteza imbere.
Agira ati “Ndafashijwe n’umwana wanjye yahawe amafaranga y’ishuri. Ishuri risaba byinshi gusa ubwo bikemutse nzakora uko nshoboye aya mahirwe mbonye nyabyaze umusaruro, norore amatungo magufi nikure mu bukene. Ndizera ko bizagenda neza.”
Manariyo Annonciata na we wahawe inkunga avuga ko azakora uko ashoboye amahirwe abonye yo kubona inkunga ntamupfire ubusa.
Agira ati “Hari byinshi njye n’umugabo wanjye twapanze gukora bizatuma aya mafaranga atadupfira ubusa nko korora ingurube n’ibindi bizatuma tuzajya dutera imbere durereye kuri iyi nkunga duhawe, Ndashima FXB na Leta y’u Rwanda.”
Umuyobozi w’umushinga wa FXB Rwanda ku rwego rw’igihugu, Kayitana Emmanuel, avuga ko iyi nkunga yo guherekeza umuturage kugeza yikuye mu bukene imara imyaka itatu. Asaba abagiye gushyira mu bikorwa imishinga bakoze kuzakoresha neza inkunga bahawe bakiteza imbere.
Agira ati “Dutanze inkunga ikomatanyije, abaturage tuzagenda tubasura umunsi ku munsi twifashije abakozi bacu n’abakorerabushake dufite; turizera ko inkunga izakoreshwa neza ikabafasha kwikura mu bukene nk’uko tubibifuriza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byukusenge Assumpta, avuga ko mu gihe aba baturage bahawe inkunga bazayikoresha neza uko bikwiye, byazihutisha iterambere ry’imibereho yabo. Abasaba kutazapfusha ubusa amahirwe babonye.
Agira ati “Iyi ni inkunga ikomeye ku baturage b’akarere kacu, mu burezi, mu mibereho myiza n’iterambere muri rusange. Muzayikoreshe neza, amahugurwa yanyu tuzajya tuyanyuza mu nama tugirana kugira ngo muzabyaze umusaruro uko bikwiye aya mahirwe. Mukomeze mukore cyane, mwite kubana n’isuku yabo.”
Kuri uyu munsi kandi imiryango 27 yahawe amabati abiri kuri buri umwe yo gusakara ubwiherero, amafaranga y’ishuri ku bana biga bacumbikirwa n’abataha n’ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri basaga 1043. Amafaranga yo gufasha imiryo kwita ku mirire myiza hagamijwe kurwanya igwingira, ibikoresho byo kubaka imirima-shuri yo kurwanya imirire mibi, amafumbire, imirama yo gutera, amapombo, imiti n’ibindi.
Imiryango ihabwa amafaranga yo kwiteza imbere iyahabwa mu byiciro, naho imiryango izahabwa amafaranga yo kwita ku mirire izajya iyahabwa buri kwezi asaga 20,000Frw buri kwezi mu gihe cy’amezi atandatu.
Rukundo Eroge




















































































































































































