Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, John Biden yashyizeho itsinda ry’abazahagararira igihugu ayoboye mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’uko batangajwe n’urubuga rw’ibiro bya Perezida.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka kizatangira ku wa 07 Mata 2024, i Kigali, Leta zunze ubumwe za Amerika zizaba zihagarariwe n’itsinda riyobowe na Bill Clinton wabaye Perezida wa 42 wa Amerika aho azaba ari kumwe n’abandi bane aribo: Eric Kneedler usanzwe ahagarariye Amerika mu Rwanda, Mary Catheline Phee umunyamabanga wungirije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe Africa; Casely Redmond umwungiriza wa Perezida wihariye akaba n’Umuyobozi mukuru ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’inteko ishinga aamategeko n’inama y’igihugu y’umutekano mu biro bya Perezida. Hari kandi na Monde Muyangwa, Umuyobozi wungirije mu biro bya Afurika mu kigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga.
Leta zunze ubumwe za Amerika zishyizeho itsinda ry’abazazihararira mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nyuma yaho n’u Bufaransa nabwo bubikoze.
Rukundo Eroge









































































































































































