Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yasabye abofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari bagapfira ukuri

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye ba ofisiye bashya bahisemo gukorera Igihugu cyabo mu Ngabo z’Igihugu, abasaba kwanga ubugwari ahubwo bagaharanira gupfira ukuri.

Umukuru w’igihugu iyi ngingo yayigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Mata 2024, ubwo yatangaga ipeti rya Sous Lieutenant ku bofisiye 624 basoje amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako riri mu karere ka Bugesera.

Abasoje amasomo ni abanyeshuri 624, barimo ba ofisiye 522 bahawe amasomo n’imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe, 102 bize amasomo ya gisirikare bayafatanyije n’aya kaminuza y’u Rwanda abahesha Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza na ba ofisiye 33 barangije amasomo yabo y’igisirikare mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje, Perezida Kagame yashimye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ndetse n’ababyeyi babo babashyigikiye muri ayo mahitamo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abofisiye bashya bamaze umwaka urenga mu masomo y’imyitozo n’imyitozo ya gisirikare kandi abaha ububasha bwo kurinda Igihugu n’abagituye. Yashimangiye ko gutakaza ubuzima uri mu gisirikare ari ubutwari.

Agira ati “Hari uburyo bwinshi abantu batakaza ubuzima ariko kuba watakaza ubuzima uri muri uyu mwuga ni ishema. Ni ishema rikurinda, rikarinda abawe, rikarinda Abanyarwanda bose n’abandi batuye Igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rufite amateka yihariye kandi yabuzemo amahoro ndetse no gutakaza Abanyarwanda benshi ariko ibyo bidakwiye gusubira ukundi.

Agira ati “Ntibikabeho mu Rwanda twubaka, hari amateka twanyuzemo muzi kandi n’abandi barayazi aho abantu bapfuye, bicwa n’abandi, bicwa na politiki mbi yaba iyahemberewe hano mu gihugu cyacu cyangwa se ibyaturutse hanze. Aho umuntu yabazwaga guhitamo urupfu ari bupfe. Ahantu abantu bafite intwaro baba Abanyarwanda baba abanyamahanga babaza utayifite, bakabaza umwana, bakabaza umukecuru bakabaza umusaza ndetse n’abasore n’inkumi, bakababaza icyo bahitamo kugira ngo abe ari cyo kibica.

Igihugu cyageze aho, kugira ngo kizongere kubona ibintu nk’ibyo byaba ari ishyano. Ntabwo izi ngabo z’igihugu z’umwuga, ibyo zigishwa, ibyo zitozwa, amateka yacu, ntabwo yatwemerera ko byazongera kuba mu gihugu cyacu. Ni zo nshingano mufite nk’ingabo z’igihugu, ari mwebwe, abo musanze n’abandi bazaza.’’

Yababwiye gukorana umutima nk’uw’umukecuru umwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi abicanyi babajije uko bamwica akabacira mu maso mu kubavuma.

Agira ati “Uwo mukecuru ni intwari. Ni cyo gikwiriye kubaranga mwebwe n’abandi Banyarwanda. Kwanga ubagaraguza agati cyangwa agatoki.’’

Yababwiye ko bakwiye kubyanga ndetse bakabirwanya cyane. Ati “Kwanga agasuzuguro, kwanga ubugwari, kwanga ububwa, ugapfira ukuri; ugapfira agaciro ubuzima bwawe ukwiriye kuba ubuha. Ukuzanyeho ibyo ndetse kenshi akicuza icyatumye abikora, ni zo Ngabo z’Igihugu z’u Rwanda. Ibyo navuga nkwiye gusubiramo, ubazanaho intambara, akabyicuza.’’

Perezida Kagame yasabye abofisiye bashya kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura mu kazi kabo haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Mu banyeshuri batangiye amasomo muri rusange, abagera kuri 25 ntibashoboye kuyasoza kubera impamvu zitandukanye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities