Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Ingabo Z’u Rwanda Ziri Muri Mozambique

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Major General Vincent Nyakarundi, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique ngo aganire n’Ingabo n’Abapolisi, abagezeho ubutumwa bwa Perezida Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda.

Ni ubutumwa bubashimira ubutwari n’ubwitange bagaragaza mu kazi kabo.

Kuri X, Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yanditse ko ku wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026 ari bwo Nyakarundi n’itsinda ayoboye bageze bari mu mujyi wa Pemba, bagirana inama n’Umugaba w’Ingabo za Mozambique (FADM) zirwanira k’ubutaka, Major General André Rafael Mahunguane.

MINADEF yavuze ko Ibiganiro bagiranye byibanze ku gusuzumira hamwe ishusho y’umutekano muri Cabo Delgado no kurebera hamwe gahunda z’ibikorwa bya gisirikare mu gihe kiri imbere.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zashimangiye ubushake bwo gukomeza ubufatanye no gukorera hamwe mu kugera ku ntego zihuriweho.

Izi ntumwa zanagiranye ibiganiro na Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo zihabwa ishusho rusange y’umutekano uri muri iyi ntara.

Itangazo rya RDF rigira riti: “Ibiganiro kandi byagarutse ku bikorwa bihuriweho by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique mu kurwanya iterabwoba, hareberwa hamwe ingamba zo kurushaho gushimangira umutekano muri iyi ntara.”

Major General Nyakarundi yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati y’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, agaragaza ko ubudatsimburwa n’ubwitange byazo byagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado.

Nyakarundi yabijeje ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije gukomeza kugarura ituze mu bice byose bigize iyi ntara.

Umugaba w’ingabo za Muzambique Major General Mahunguane yashimiye uruhare rw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu kurwanya iterarwoba, agaragaza akamaro k’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Major General Vincent Nyakarundi kandi yasuye Mocímboa da Praia, icyicaro gikuru cy’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado.

Yaganiriye n’Ingabo n’Abapolisi, yabagejejeho ubutumwa bw’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,  Paul Kagame, bubashimira ubutwari n’ubwitange bagaragaza mu kazi kabo.

Major General Nyakarundi yabasabye gukomeza kuba maso, ashimangira ko ikinyabupfura ari inkingi ya mwamba mu gutuma bagera ku ntego y’ubutumwa barimo, bugamije gushyigikira Mozambique binyuze mu bikorwa byo kurwanya iterarwoba no gufasha muri gahunda zigamije guteza imbere urwego rw’umutekano muri iki gihugu.

Kuva muri Nyakanga 2021, u Rwanda rwohereje Ingabo n’Abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado, nyuma y’ubusabe bwa Leta ya Mozambique, ndetse ubu uruhare rwazo mu guhashya ibyo byihebe rumaze kwigaragaza kuko abaturage benshi basubiye mu byabo ndetse Ingabo za Mozambique zasubijwe ibice bitandukanye byari byarigaruriwe n’ibyihebe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities