Rukundo Eroge
Perezida wa Poland, Andrzej Sebastian Duda, ku wa 08 Gashyantare 2024, yasuye ingora y’umubyeyi Bikiramariya iherere mu Karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho n’ikigo cy’amashuri cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona, giterwa inkunga n’iki gihugu.
Perezida Andrzej Sebastian Duda yabwiye iki kigo cy’amashuri ko yabazaniye inkunga y’imashini zisohora impapuro, n’impapuro aba abana bazajya bigiraho. Iki kigo kimaze imyaka 15 giterwa inkunga na Poland.






























































































































































































