Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye mu gihe cy’amatora y’abadepite

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Theos Badege (Ifoto/Ububiko)

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano wifashe neza mu gihugu hose, ikanizeza abaturarwanda gukomeza kuwubungabunga no muri iki gihe igihugu cyinjiye mu bihe by’amatora y’abadepite; ni ukuvuga mu gihe cyo kwiyamamaza no ku munsi w’itora nyizina.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Theos Badege, yavuze ko Polisi y’u Rwanda initeguye gucunga umutekano no mu bindi bikorwa bijyanye n’amatora harimo guherekeza no kugeza ibikoresho by’amatora  ku biro by’amatora hirya no hino mu gihugu no kubirindira umutekano; ndetse no kubigarura ku cyicaro cya Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akomeza avuga ko n’abandi bafite imirimo ijyanye n’amatora barimo abakozi ba Komisiyo y’igihugu y’amatora, indorerezi z’amatora ndetse n’abaturage muri rusange bose bazacungirwa umutekano.

Yasabye buri wese kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga amatora; abamamaza abakandida ku ruhande runaka basabwa kwirinda imvugo zisebya abandi; naho abaturage basabwa kwirinda umuvundo n’ibindi bikorwa bibi  ku munsi w’amatora.

Polisi y’u Rwanda isaba kandi abatwara ibinyabiziga mu bihe byo kwamamaza abakandida kubahiriza amategeko y’umuhanda; harimo kubahiriza umuvuduko wagenwe, kudatwara abantu barenze ubushobozi bw’ikinyabiziga, gukoresha ikinyabiziga cyagenewe gutwara abantu, kizima kandi gifite ubuziranenge, kwirinda gutwara wasinze cyangwa ufite umunaniro, ikinyabiziga kigomba no kuba gifite ubwishingizi.

CP Badege yavuze ko atari ubwa mbere ibikorwa by’amatora bigenda neza kuko bituruka ku bufatanye bw’inzego z’umutekano, iz’ibanze ndetse n’abaturage.

Yasabye  buri wese kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano agira ati “turasaba abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego zishinzwe umutekano, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we ndetse aho babonye hari icyahungabanya umutekano bagahita batanga amakuru kuri Polisi no ku zindi nzego”.

Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities