Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Polisi y’u Rwanda yiteguye gukuba kabiri imbaraga mu kurwanya ibyaha

Ubwo yasuraga abapolisi bakorera mu turere twa Burera na Gicumbi, District Police Unit (DPU),  ku wa  Kabiri tariki ya 22 Mutarama 2019, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko Polisi nk ‘urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, umwaka ushize wa 2018 rwitwaye neza mu kubungabunga umutekano. Ariko kandi rwiteguye gukoresha imbaraga zidasanzwe mu kurwanya ibyaha.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, IGP Munyuza yavuze ko imbaraga nyinshi zigomba gushyirwa mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibiyobyabwenge bikunze kugaragara ku mipaka iri mu turere duhana imbibi n’u Rwanda.

Yagize ati “Burera na Gicumbi hakunze kugaragara  ubucuruzi bwa magendu ndetse n’ibiyobyabwenge. Uyu mwaka tugomba gukoresha imbaraga nyinshi zishoboka, tukabirwanya tugamije kubica burundu.”

Yakomeje agaragaza ko ibiyobyabwenge n’ubucuruzi bwa magendu bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw ‘igihugu, kuko ari nabyo shingiro ry’ibyaha.

Umuyobozi mukuru wa Polisi yasabye abapolisi guhorana umurava n’ubwitange mu kazi, bagahora bari maso  kuko inzira zinyuramo  magendu n’ibiyobyabwenge, umwanzi  ashobora kuzifashisha akinjira mu gihugu agahungabanya umutekano w’abaturarwanda.

Ati “Nta kintu na kimwe mugomba gufata nk’icyoroheje cyane cyane icyagira ingaruka mbi ku mutekano w’igihugu.Bariya baca mu nzira za rwihishwa bakinjiza magendu n’ibiyobyabwenge mu gihugu,  umwanzi nawe  ashobora kubyuririraho nawe akajya anyura muri izo nzira akinjira mu gihugu.Ni ngombwa ko duhora turi maso rero.”

Yakomeje akangurira abapolisi kujya bakorana bya hafi n’abaturage , bagafatanya mu kubungabunga umutekano.Hagira umuturage uhura n’ikibazo bakihutira kumutabara.

IGP Dan Munyuza  yashoje ashimira abapolisi uko bitwaye umwaka ushize wa 2018 ndetse na nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu butumwa bwe busoza umwaka agenera inzego z’umutekano   akaba yarabibashimiye.

Yavuze ko  mu mpera z’umwaka  yizeye kuzabona  raporo zimugaragariza  ko magendu n’ibiyobyabwenge byagabanutse cyangwa byacitse  burundu.

Buri ntangiriro z’umwaka abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda basura abapolisi  mu gihugu hose bakarebera hamwe uko umwaka ushize warangiye ndetse bakanafata ingamba zo gutangira umwaka mushya hagamijwe kurushaho kubungabunga umutekano w’abaturarwanda.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities