Abafite ubumuga mu Rwanda bagaragaje bimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye bibabuza kugera ku iterambere ryabo mu ngeri zitandukanye z’ubuzima cyane uburezi, ubuvuzi, imodoka zitwara abantu mu buryo rusange ndetse n’ibikorwa remezo.
Ibi byagaragajwe mu biganiro byari bigamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo abafite ubumuga butandukanye badasigara inyuma, hashingiwe kuri politiki nshya y’imyaka ine igamije kuzamura imibereho yabo muri rusange.
Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Panorama bagaragaje ko bashimira cyane Leta ko idahwema ku batekerejeho ariko ko hakiri bimwe bibazitira mu mibereho ya buri munsi. Hari byinshi bigikenewe kuba byakosorwa harimo n’ibikorwa remezo bikiri bike, imbogamizi mu kwihangira umurimo, guhezwa mu nzego z’imirimo n’uburezi bw’abafite ubumuga bukiri hasi.
Mu bigo byinshi bitandukanye usanga harahatagira inzira cyangwa ubwiherero bw’abafite ubumuga ndetse na bantu bafasha bakoresha ururimi rw’amarenga bakiri bake, hari n’aho utabasanga kandi bakibangamirwa na bamwe mu bagize inzego z’ubuyobozi bw’ibanze badashaka kumva ibibazo byabo, ku buryo usanga hari ibibazo bihora bigarukwaho ariko ntibishakirwe ibisubizo.
Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) Dr Mukarwego Beth Nasiforo, avuga ko hari ibibazo byinshi abafite ubumuga bagenda bahura na byo, ku buryo bateze ibisubizo muri politiki nshya y’abafite ubumuga.
Yagize ati “Nko mu burezi imyigire y’abana bafite ubumuga iracyari hasi, ugasanga ntacyo abarimu bafite bashobora gufasha bariya bana, usanga nta mwanya uhagije bahabwa wo kubitaho babona, cyakora aba bana baba bakeneye abarimu bihariye. Nomu rwego rw’ubuvuzi hakiri icyuho kinini, aho abakira abarwayi batazi uburyo bakwiriye kuvugana no kwakira abafite ubumuga, ndetse n’ibibazo by’insimburangingo zihenze cyane.”
Dr Mukarwego yakomeje avuga kibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, aho abafite ubumuga batoroherwa mu modoka zitwara abagenzi bitewe n’imiterere y’ubumuga bwabo, hari aho usanga badashoboye kurira ariya mabisi ari hejuru. Ati “Umuntu ari ku mbago, ufite akagare, ugasanga arifuza kuguma mu rugo, usanga ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije atabasha kwicara ngo amaguru akore hasi, abashe kwicara yemye.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere n’imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Huss Monique, avuga ko iyi politiki nshya y’imyaka ine ku bafite ubumuga, hari byinshi mu bibazo bahura na byo bizakemuka harimo ibyo kwivuza, uburezi, ibikorwa remezo, kurengera abana, guteza imbere ubuhinzi, na siporo n’umuco n’ibindi.
Yagize ati “Iki gikorwa turagikomeje kugira ngo na hariya hasi ku rwego rw’imidugudu aho mu nama zitandukanye tubasha gutanga aya makuru kugira ngo na bo babashe kuyamenya ko abafite ubumuga badakwiye guhezwa mu mirimo iyo ariyo ndetse no mu bindi byose.”
Yakomeje avuga ko iyi politiki izafasha gukemura byinshi harimo no kuziba icyuho mu burezi aho abana benshi bafite ubumuga batiga mu gihe ari bwo musingi w’iterambere ry’umuntu ku giti cye ndetse no ku gihugu muri rusange.
Yakomoje no ku kibazo cy’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije n’abafite ubumuga bw’ingingo batabasha gukoresha imodoka zitwara abagenzi muri rusange ngo bagende bisanzuye, cyakemurwa bafatanyije na Minisiteri ishinzwe ibijyanye no gutwara abantu.
Amasezerano mpuzamahanga agamije kurengera abantu bafite ubumuga agena ko bari mu byiciro birimo ubumuga bw’ingingo, ubumuga bukomatanyije, ubumuga bwo mu mutwe n’ubwo kutumva no kutavuga. Gusa hari n’icyiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga 446,453 bagaragajwe n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2012.
Munezero Jeanne d’Arc









































































































































































