Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

RDF na Police bahuje amaboko mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturage

Ingabo na Polisi by’u Rwanda byahuje imbaraga mu bikorwa bizamara amezi atatu byo gufasha abaturage no kuzamura imibereho myiza n’iterambere ryabo. Ibi bikorwa bijyanye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 yo kwibohora.

Itangazo rihuriweho n’Ingabo z’u Rwanda, RDF na Polisi y’Igihugu ryashyizweho umukono ku wa 28 Gashyantare 2024 ryerekana ko ibi bikorwa bizatangira ku wa 1 Werurwe 2024.

Biteganyijwe ko ku bufatanye bwa RDF, Polisi y’Igihugu n’izindi nzego bazashyira imbaraga mu bikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.

Ni ibikorwa bifite insanganganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 yo Kwibohora, ku bufatanye bw’Ingabo z’Igihugu, Inzego z’Umutekano n’Abaturage mu iterambere ry’u Rwanda.”

Biteganyijwe ko ibi bikorwa bizabera mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu aho bizibanda mu byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hibandwa ku buvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.

Uruhare rw’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage biteganywa n’amategeko agenga izi nzego.

Ingabo na Polisi by’u Rwanda byashimiye abaturage ku ruhare n’ubufatanye badahwema kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n’iterambere ry’u Rwanda.

Ni ku nshuro ya mbere Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu byahuje imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

Ubusanzwe hategurwaga Ukwezi kwa Polisi, gahunda igizwe n’uruhurirane rw’ibikorwa bitegurwa mu gihugu hose hagamijwe kunoza imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha no kuzamura imibereho myiza yabo. Ku rundi ruhande, buri mwaka hategurwa Army Week, aho Ingabo z’u Rwanda zitanga umusanzu mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza by’abaturage.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities