Umugabo yakuye urumogi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aruhisha mu masogisi yambariraho inkweto, afatwa amaze kwambuka umupaka wa Gisenyi uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, Ntamuhanga Aloys w’imyaka 34 uvuka mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, ku Cyumweru tariki ya 01 Werurwe 2020, Polisi yamushyikirije urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi nyuma yo gufatwa n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo ku mupaka (Border Security Unit) afite udupfunyika 213 tw’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko uyu mugabo yafashwe n’abo bapolisi ubwo bamusakaga bagasanga urwo rumogi mu masogisi, bikaba byari biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Mu mpera z’iki cyumweru twasoje Ntamuhanga yagiye mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo apakira urumogi mu masogisi arwambariraho inkweto ariko mu gihe yakoraga ibyo hari abaturage bamubonye nibo batanze amakuru bifasha abapolisi kumufata.”
Ntamuhanga Aloys avuga ko asanzwe akora akazi k’ubwubatsi (umufundi) akaba urwo rumogi ngo yari arushyiriye mugenzi we bakorana uwo mwuga w’ubwubatsi mu murenge wa Rugerero.
CIP Karekezi yashimye uruhare rw’abaturage mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe. Ati: “Turashimira uruhare n’ubufatanye abaturage bakomeje kugaragariza Polisi bayiha amakuru y’aho babonye cyangwa bacyetse ibyaha kuko iyo batangiye amakuru ku gihe ibyaha bikumirwa bitaraba. Tukaba tubasaba gukomeza iyi mikoranire myiza tunashishikariza buri wese kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yasabye abaturage kwitandukanya n’ibiyobyabwenge mu buryo ubwo aribwo bwose kuko nta nyungu bakuramo atari ukwangiza ubuzima ndetse no gufungwa.
Iteka rya minisitiri Nº 001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.
Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.
Rwanyange Rene Anthere















































































































































































