Paul Rusesabagina yisanze mu Rwanda mu buryo bumutunguye cyane ndetse bwanatangaje isi yose, uherutse kurekurwa na leta y’u Rwanda yageze i Doha muri Qatar, nk’uko byemezwa n’abategetsi muri Amerika.
Umuvugizi w’inama y’umutekano ya Amerika, John Kirby, yabwiye abanyamakuru ko Rusesabagina yavuye mu Rwanda kandi yageze i Doha Ikinyamakuru, nk’ uko bitangazwa na The Washington Examiner.
Kirby agira ati: “Vuba arafata urugendo agaruka muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Kandi umuryango we, nzi neza ko ntawe utunguwe; biteguye kumwakira hano, iwabo.”
Kugeza ubu nta makuru arambuye yatanzwe ku kuva kwe mu Rwanda n’igihe neza neza byabereye. BBC yagerageje kuvugisha umuryango we ariko ntibirashoboka.
Rusesabagina yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 mu Rwanda ahamijwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero umutwe wa FLN wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019.
Leta ya Amerika yakomeje kuvuga ko “yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko” – nyuma y’uko ashutswe akajyanwa mu Rwanda mu ndege bwite azi ko agiye i Burundi nk’uko byavuzwe mu rukiko. Amerika kandi yakomeje gusaba ko arekurwa.
Qatar yagize uruhare mu biganiro byagejeje ku irekurwa rye, abahagarariye iki gihugu mu Rwanda ni bo bamukuye kuri gereza ya Kigali kuwa gatanu nijoro, aba ari nabo bamucumbikira kugeza avuye mu Rwanda.
Minisiteri y’ubutabera y’u Rwanda yatangaje amabaruwa y’uruhande rwa Rusesabagina irimo ivuga ko ari we wayanditse mu Ukwakira(10) gushize asaba imbabazi Perezida Paul Kagame ngo amurekure.
Muri iyo baruwa yanditsemo ko “nicuza” ihuriro rya MRCD yari abereye umwe mu bayobozi bakuru “n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bya FLN”.
Muri iyo baruwa hagaragara ko Rusesabagina yemeje ko nagera muri Amerika “ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.”
BBC yagerageje kuvugisha abunganizi ba Rusesabagina kuri aya mabaruwa ariko nta cyo barasubiza.
Nyuma y’uko avuye muri gereza, leta ya Amerika yo yatangaje ko yishimiye kurekurwa kwa Rusesabagina, ufite uburenganzira bwo gutura muri iki gihugu.
Mu itangazo, Perezida Biden yagize ati: “Nshimiye Leta y’u Rwanda yatumye uku kongera guhura [n’umuryango we] gushoboka, nshimiye kandi Leta ya Qatar yagize uruhare mu irekurwa rya Paul no kugaruka muri Leta Zunze Ubumwe.”
Gaston K. Rwaka










































































































































































Antonny
April 1, 2023 at 13:05
igire USA mu Rwanda ni fire!uzabaze Petre Erlinder ibyo yahaboneye ntabwo azingera kwivanga muri gahunda zacu nziza.
Tinos
March 31, 2023 at 15:42
King Rusesa we! Nizere ko wabonye isomo ujye umenye iby’ iwanyu muri USA hano nta liking natwe tuhaba twigengeseereye
Blaise
March 29, 2023 at 23:35
Gusa umuntu wese agira uko abona ibintu,kurekura Rusesa mbona Ari igitego cya politique y’ U Rwanda harimo flexibility ariko abatarwifuriza amahoro barabyinira lu rukoma en oubliant que chaque cas a une exception.Bagina niwe Uzi ukuri.
Blaise
March 29, 2023 at 23:30
Gusa umuntu wese agira uko abona ibintu,kurekura Rusesa mbona Ari igitego cya politique y’ U Rwanda harimo flexibility ariko abatarwifuriza amahoro barabyinira lu rukoma en oubliant que chaque cas a une exception.Bagina niwe Uzi ukuri.