Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rusizi: Imiryango 36 ituye mu nkengero z’umusozi wa Muko yasabwe kwimuka vuba bishoboka

Amakuru dukesha RBA ni uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabye imiryango 36 ituye mu nkengero z’umusozi wa Muko uri mu Murenge wa Bugarama kwimuka vuba na bwangu, kugira ngo barengere ubuzima bwabo. 

Uyu musozi ugiye kumara ibyumweru bitatu uriduka amanywa n’ijoro, ndetse umaze gusenya burundu inzu 10 mu zari ziwukikije.

Mu rukerera rwo ku italiki ya 04 z’uku kwezi, nibwo uyu musozi watangiye kuriduka nk’uko aba baturage babivuga.

Bamwe wabasenyeye inzu bari batuyemo, abandi utengukana n’imyaka bari barawuhinzeho.

Kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’inzego zitandukanye, basuye ingo zikikije uyu musozi kugira ngo babahumurize, ariko banabasaba gukiza amagara yabo bagahita bahimuka.  

Meya w’aka Karere, Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko bagiye kubashakira inzu zo kwimukiramo.

Kugeza ubu imiryango 14 yo mu Midugudu ya Cyagara na Muko ni yo imaze kwimurwa mu nkengero z’uyu musozi ikodesherezwa ahandi, ndetse hari na gahunda yo kwimura indi 22 muri iki cyumweru, kugira ngo  harengerwe ubuzima bwabo dore ko uyu musozi ukomeje kuriduka nta n’ikizere ko bizahagarara vuba.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities