Amakuru dukesha RBA ni uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabye imiryango 36 ituye mu nkengero z’umusozi wa Muko uri mu Murenge wa Bugarama kwimuka vuba na bwangu, kugira ngo barengere ubuzima bwabo.
Uyu musozi ugiye kumara ibyumweru bitatu uriduka amanywa n’ijoro, ndetse umaze gusenya burundu inzu 10 mu zari ziwukikije.
Mu rukerera rwo ku italiki ya 04 z’uku kwezi, nibwo uyu musozi watangiye kuriduka nk’uko aba baturage babivuga.
Bamwe wabasenyeye inzu bari batuyemo, abandi utengukana n’imyaka bari barawuhinzeho.
Kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’inzego zitandukanye, basuye ingo zikikije uyu musozi kugira ngo babahumurize, ariko banabasaba gukiza amagara yabo bagahita bahimuka.
Meya w’aka Karere, Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko bagiye kubashakira inzu zo kwimukiramo.
Kugeza ubu imiryango 14 yo mu Midugudu ya Cyagara na Muko ni yo imaze kwimurwa mu nkengero z’uyu musozi ikodesherezwa ahandi, ndetse hari na gahunda yo kwimura indi 22 muri iki cyumweru, kugira ngo harengerwe ubuzima bwabo dore ko uyu musozi ukomeje kuriduka nta n’ikizere ko bizahagarara vuba.
Panorama









































































































































































