Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rusizi: Imodoka ipakiye isima yafatiwemo ibiro 22 by’urumogi

Ku cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022, Polisi y’ u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu Karere ka Rusizi ryafashe abantu batatu batwaye urumogi ibiro 22 mu modoka yari ipakiye isima.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, abafashwe ni uwitwa Rusungu Maula wari utwaye imodoka, ari kumwe n’abanyarwanda babiri, aribo Niyonkuru Bonaventure na Ntegerejimana Zebron.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko bose uko ari batatu bafatanywe urumogi baruhishe mu mifuka ya sima, bakaba barafatiwe mu Mudugudu wa Birogo, Akagari ka Gahinga, Umurenge wa Mururu.

Yagize ati: “Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ryahawe amakuru ko hari imodoka itwaye imifuka ya sima ariko harimo umufuka bahishemo urimo urumogi, Abapolisi bahise bashyira bariyeri mu muhanda munini Rusizi-Nyamasheke mu Mudugudu wa Birogo, imodoka ihageze barayihagarika basatse basanga itwaye sima ariko harimo imifuka ibiri umwe urimo imyenda ya caguwa n’undi mufuka urimo ibiro 22 by’urumogi, bahita bafatwa barafungwa.”

Yongeyeho ko bakimara gufatwa Umushoferi Rusungu n’umufasha mu kazi Niyonkuru bavuze ko urumogi ari urwa Ntegerejiamana bari batwaye mu modoka baturukanye mu Kagari ka Kamurehe, mu Murenge wa Gashonga, afite imifuka ibiri ariko batari bazi ko afitemo urumogi.
Aba bose uko ari batatu bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Kamembe ngo hakurikizwe amategeko.

CIP Rukundo yashimye uruhare rw’abaturage batanze amakuru yatumye bafatwa, anihanangiriza abantu bose bijandika mu bikorwa byo gutwara ibiyobyabwenge kubireka kuko ingamba zo kubafata zakajijwe, kandi ko ufashwe ahabwa ibihano bikomeye birimo no gufungwa igihe kirekire.

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye. Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities