Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rusizi: WASAC yasabwe kutitwaza ikorwa ry’umuhanda amazi akabura

Nk’uko byatangajwe na RBA, Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba, Habitegeko François, yasabye ikigo WASAC kutongera kwitwaza ikorwa ry’umuhanda ngo abantu bamare iminsi badafite amazi.

Ibi Guverineri Habitegeko yabivuze nyuma yo gusura Ibitaro bya Gihundwe agatungurwa no gusanga muri serivisi nyinshi zo muri ibi bitaro nta mazi arimo.

Umuyobozi mukuru wabyo yamusobanuriye ko bakunze guhura n’ikibazo cy’ibura ry’amazi kenshi ku buryo na bo ubwabo bibakomerera.

Bamusobanuriye ko WASAC ikunda kuvuga ko ikibazo kiboneka iyo hacitse amatiyo y’amazi bitewe n’ikorwa ry’umuhanda CYAPA-MURANGI, bigatuma hirya no hino amazi abura.

Guverineri yahise asaba ko WASAC itakongera kwitwaza iyo mpamvu ndetse asaba ko mu gihe itiyo ricitse ritajya rirenza umunsi umwe ridasanwe.

Ibi byabaye kandi mu gikorwa ubuyobozi bw’Intara y’i Burengerazuba burimo gukora cyo gusura ibigo bitandukanye ndetse n’amahoteli yo muri iyi ntara bagenzura uko isuku ihagaze.

Muri iyi Ntara, Akarere ka Rusizi gaherutse guhabwa igikombe cy’isuku n’umutekano, akaba ari nako kasuwe kuri iyi nshuro.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities