Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rwamagana/Ntunga: Hafatiwe moto yari yambuwe nyirayo n’abajura

Mu ijoro rya tariki ya 27 Ukwakira 2019, nibwo  Nzabahimana Eric usanzwe ukora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto ifite ibiyiranga RE 328S yahagaritswe n’uwitwa Niyitegeka Damascene ufite imyaka 36, amutega nk ‘umugenzi bisanzwe, amusaba ko amujyana i Ntunga amuvanye mu murenge wa Kigabiro. Yahise afatwa n’abandi bantu baramwambura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ubwo bari mu nzira Niyitegeka yasabye Nzabahimana guhagarara akavaho, akimara guhagarara undi muntu wari wihishe mu bihuru hafi y’umuhanda yahise aza afatanya na Niyitegeka bamwambura ya Moto.

Yagize ati: “Mu ijoro ryo ku itariki ya 27 Ukwakira Niyitegeka yasabye Nzabahimana kumujyana i Nyagasambu amukuye mu mujyi wa Rwamagana, igihe bari mu nzira  bageze ahitwa i Ntunga Niyiteheka yasabye Nzabahimana guhagarara  hafi y’umuhanda nibwo undi muntu yaturutse mu bihuru araza bafatanya gukubita Nzabahimana barangije bamwambura ya Moto.”

Nzabahimana yahise atanga amakuru kuri Polisi ikorera i Ntunga ku byamubayeho. Bukeye mu gitondo tariki ya 28 Ukwakira 2019, abaturage batuye i Ntunga baje gutanga amakuru ko mu nzu ya Niyitegeka bahabonye Moto kandi basanzwe bazi ko ntayo agira. Byabateye amakenga bamenyesha inzego z’ibanze nazo zibimenyesha Polisi, ihageze isanga arayifite kandi nta byangombwa byayo afite ahubwo ibirango byayo bihuye n’ibyo Nzabahimana yari yatanze kuri Polisi.

Niyitegeka yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu murenge wa Kigabiro. CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batumye iriya moto igaragara ndetse n’umunyacyaha agafatwa. Yakomeje avuga ko inzego zirimo gukorana kugira ngo abafatanyije na Niyitegeka kwiba Moto nabo bafatwe.

Ubwanditsi

1 Comment

1 Comment

  1. JEAN CLAUDE SIBOMANA

    October 30, 2019 at 20:24

    BIRAKAZE PE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities