Tariki ya 24 Kamena 2023, Abanyarwanda baba muri Senegali bakoze urugendo rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994banagezwaho ibiganiro ku itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni imwe muri gahunda zateguwe mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994zateguwe na Ambasade y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango Ibuka-Senegal n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal.
Urugendo barutangiriye kuri Place du Souvenir Africain mu Mujyi wa Dakar, ahari igice cyahariwe amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Exhibition) aho banafashe umunota wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside bakatira kuri Kaminuza ya Cheikh Anta Diop basubira kuri Place du Souvenir Africain aho bahawe ibiganiro ku mateka ya Jenoside no kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Ibuka muri Senegali, Dr. Yves Rwogera Munana, yagarutse ku mateka ya Jenoside aho yasobanuye ibyiciro byaranze imitegurire ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yerekanye ko ingengabitekerezo yo kurimbura Abatutsi yatekerejwe n’Abakoloni bafatanyije n’agatsiko k’abantu bake, ariko uwo mugambi n’ubushake byo kurimbura igice kimwe cy’Abanyarwanda bigirwa gahunda y’ubuyobozi bw’Igihugu aho bwakanguriye abaturage kubishyira mu bikorwa. Yagaragaje ko abishwe bataziraga icyo bakoze ahubwo baziraga gusa ko bagize igice cy’abagomba kurimburwa bishingiye kuri iyo ngengabitekerezo.
Yagaragaje ibyiciro by’itegurwa rya Jernoside harimo gushyira abantu mu byiciro no kubaremamo ibice aho mu Rwanda bamwe biswe Abahutu, abandi Abatutsi n’Abatwa no kubereka ko batandukanye; guhabwa amazina ndetse n’ibimenyetso, kwamburwa uburenganzira bw’ubumuntu, nko kwitwa inyenzi, inzoka n’ibindi; gutegura gahunda yo gushyira mu bikorwa Jenoside nko gushinga imitwe y’Interahamwe n’Impuzamugambi no kubaha ibiganiro birushaho kubabibamo urwango; kugonganisha ibyiciro bibiri by’abantu (abicwa n’abica), gutegura urutonde rw’abagomba kurimburwa, gushyira mu bikorwa uwo mugambi wo gutsemba no gutegura guhakana no gupfobya Jenoside.
Dr Yves Munana yavuze kimwe mubyo bazibandaho, ari ukwigisha amateka ya Jenoside urubyiruko n’abakiri bato kugirango nabo bazakomeze urugamba rwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bazi neza amateka ya Jenoside.
Ikindi kiganiro kibanze kuri icyo cyiciro cya nyuma cy’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe na Jesicca Kabandana aho ababikora bifashishisha cyane imbuga nkoranyambaga barimo Abanyarwanda aho yatanze urugero rw’abibumbiye mucyo bise Jambo News mu Gihugu cy’u Bubiligi aho bihaye intego yo gutanga amakuru ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside kimwe n’abanyamahanga barimo ba Judi River, Charles Onana, Michaela Wrong, Filip Reyntjens n’abandi batari bakandagiza ikirenge mu Rwanda cyangwa bagize uruhare mu mateka mabi ya Jenoside. Yasabye abantu bose kubarwanya by’umwihariko urubyiruko.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga, yagaraje ko urugamba rwo kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside rureba buri wese kandi ko nta kabuza icyiza igihe cyose gitsinda ikibi.
Yerekanye no n’ubwo abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bashyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byabo bibi ntacyo bizabagezaho kuko abantu benshi bibonera ukuri ku mateka ya Jenoside cyane cyane binyuze mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi haba mu Rwanda no mu mahanga; gutegura ingendo zo kwibuka nk’urwakozwe kuri uwo munsi, ibimenyetso bigaragaza uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa harimo n’inzibutso za Jenoside, aboneraho no gushimira Igihugu cya Senegal binyuze muri Place du Souvenir Africain cyemeye gutanga ahantu hashyizwe amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi aho buri wese uhanyuze amenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Yibukije ko urugamba rwo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi rukoje kuko ibikorwa byabo byo kuroga no kuyobya abakiri bato bikomeje. Asaba abanyeshuri aho biga mu mashuri, abakorera mu nzego zinyuranye, abitabiriye inama zishobora kuvugirwamo amateka ya Jenoside, abanyamahanga bahura nabo badafite amakuru ahagije gukomeza gutanga amakuru y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yaboneyeho no kwibutsa abitabiriye urwo rugendo ko bazongera kwifatanya mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 u Rwanda rubohowe n’ingabo zari iza FPR INKOTANYI zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi zikabohora u Rwanda n’Abanyarwanda politiki mbi y’ivangura n’amacakubiri. Iyo gahunda izaba tariki ya 04 Nyakanga 2022 kuri Monument de la Renaissance Africaine i Dakar.







































G.S, inshuti ya Panorama i Dakari muri Senegali









































































































































































