Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibitaramo

Tujyane mu Gitaramo Doja Cat Yakoreye i Kigali muri BK Arena

Doj Cat yaraye akoze amateka mugitaramo yakore muri BK Arena

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Doja Cat, yakoze igitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena, aho cyitabiriwe n’abantu benshi, barimo na Madamu Jeannette Kagame. Iki gitaramo cyari igice cy’urugendo rwe mpuzamahanga rw’uruhererekane rw’ibitaramo bizwi nka Tour Ma Vie World Tour.

Ni igikorwa cya gatatu cyateguwe na Move Afrika ku bufatanye na Global Citizen, nyuma y’igihe hatumiwemo abahanzi b’icyamamare nka Kendrick Lamar na John Legend mu bihe byabanjirije iki cya Doja Cat.

Ni igitaramo cyatangiye DJ ashyushya imbaga y’abantu yari iteraniye muri Bk Arena, ni mu gihe abandi bagendaga binjira gake gake, mbese uko amasaha yicumaga ni ko abafana bagendaga biyongera.

Doja Cat yageze ku rubyiniro saa tatu atangira kuririmba indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo Kiss Me More, Woman na Agora Hills, abari aho bose baririmbanaga na we kandi babyina, barekana ibyishimo.

Indirimbo Paint the Town Red yatumye ibintu birushaho gufata indi ntera, ubwo yacurangwaga abafana bagasimbukira mu kirere; ibyagaragaje uburyo iyi ndirimbo ikunzwe cyane. Muri icyo gihe kandi Doja Cat yagerageje kuvugisha abafana mu Kinyarwanda, abaza ati “Bite?”, ibintu byashimishije benshi muri bitabiriye iki gitaramo.

Doja Cat yagaragaje ubuhanga buhebuje mu kuririmba no kubyina, agaragaza imbaraga nyinshi ku rubyiniro, afashwa n’itsinda ry’abacuranzi be. Olivier Nduhungirehe umwe mu bayobozi bari bahari, yavuze ko iki gitaramo cyari cyiza cyane ugereranyije n’ibindi byabereye muri BK Arena.

Mbere yo gusoza, yagaragaje amarangamutima arira, asobanura uburyo byamukoze ku mutima kuba ari ubwa mbere ataramiye ku mugabane wa Afurika, aho Se akomoka.

Doj Cat, Saa yine n’iminota 45 z’ijoro yasoje igitaramo aterera indabo mu bafana, aririmba indirimbo I’m Jealous, yakoranye na Bebe Rexha. Nyuma y’igitaramo, Madamu Jeannette Kagame yaganiriye n’abitabiriye igitaramo, abasuhuza.

Iki gitaramo cyasize amateka akomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda, kikaba cyagaragaje ko Kigali ishobora kwakira ibitaramo mpuzamahanga bikomeye, kandi bigashimisha abafana b’ingeri zose.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Perezida Paul Kagame, Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda,  yazamuye mu ntera abapolisi 5746, barimo batanu bakuwe ku ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP)...

Akarere

Igihugu cya Kenya n’Ubufaransa barateganya gushyiraho amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, mu gihe hari imyigaragambyo yo kwanga ibikorwa by’Ubufaransa muri Sahel y’Afurika y’Uburengerazuba. Nk’uko...

Hanze

Mu gihe agahenge k’iminsi 14 hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran kageze ku munsi wa kabiri, ibikorwa bya gisirikare bya Israel...

Amakuru

Ahitwa Mémorial Pierre Savorgnan de Brazza mu Murwa mukuru wa Congo-Brazzaville witwa Brazzaville haraye hateraniye Abanyarwanda n’incuti zabo zaje kubafasha kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi....

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities