Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera bizaba igisubizo ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere

Perezida wa Repubulika Paul Kagame afitiye icyizere ibiganiro bibera mu nama ya COP27, kuko ngo asanga biganisha ku bisubizo by’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, binyuze mu bufatanye hagati ya leta n’abikorera, mu rwego rwo gushyiraho amasoko ahamye kandi arambye.

Umukuru w’Igihugu ibi yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 7 Ugushyingo 2022, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ihuriro Terra Carta Action Forum ribera mu Misiri mu nama mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ikirere, COP27. 

Ni ihuriro ryatangijwe n’Umwami Charles wa Gatatu w’u Bwongereza rigamije gufasha abikorera kwihutisha ibikorwa by’iterambere rirambye.

Perezida Kagame ari na we muyobozi w’Umuryango wa Commonwealth muri iki gihe, yashimye ibimaze gukorwa binyuze muri iri huriro, yibutsa ko mu nama ya CHOGM yabereye i Kigali muri Kamena uyu mwaka, aribwo Terra Carta Action Forum yemejwe nk’urubuga n’inzira y’ubufatanye hagati ya leta n’abikorera, mu rwego rwo gushyiraho amasoko ahamye kandi arambye.

Aha ni naho yahereye maze ashimangira ko ubwo bufatanye hagati ya leta n’abikorera ari bwo shingiro ry’igisubizo gihamye cy’ikibazo cy’imihindagurikire cy’ikirere. Perezida Kagame yagaragaje ko ibiganiro bibera mu nama mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ikirere, COP27, bizafungura imiryango mu bucuruzi n’ubukungu na inovasiyo muri siyansi.

Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye inama y’iryo huriro harimo Minisitiri w’Intebe wa Barbados Mia Mottley, Minisitiri w’Intebe wa Bahamas Philip Davis ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth Madame Patricia Scotland.

Perezida Kagame ari mu gihugu cya Misiri kuva ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo, aho yitabiriye inama ya COP27 ibera mu mujyi wa Sharm El-Sheikh.

Muri iyi nama u Rwanda rwagaragije Isi icyerekezo na gahunda igihugu gifite mu rwego rwo guca imyuka ihumanya nka carbone ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Intumwa z’u Rwanda kandi muri iyi nama zasobanuriye abayitabiriye n’Isi muri rusange impamvu u Rwanda ari igihugu kibereye ishoramari ridahumanya ibidukikije cyangwa Green Investment ndetse n’inzego zirimo amahirwe y’iryo shoramari hirya no hino mu gihugu.

U Rwanda ruteganya kugabanya imyuka ihumanya ikirere yo mu bwoko bwa Carbone ku gipimo cya 38% bitarenze mu mwaka 2030.

Kugira ngo ibyo bigerweho igihugu kikaba cyarafashe ingamba zinyuranye zirimo ikoreshwa ry’ingufu zisubira cyangwa renewable energies, ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, gutunganya imyanda ikabyazwa ingufu, guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, kongera ubuso buteyeho amashyamba, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije mu nganda, imicungire ihamye y’ibiza, kwita ku bishanga, imigezi n’undi mutungo kamere n’ibindi.

Ni ingamba zose z’ingirakamaro mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Paris yashyizweho umukono mu 2015 mu rwego rwo guhangana n’ubushyuhe bw’Isi.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities