Bamwe mu batuye mu murenge wa Bwira mu karere ka Ngororero bari bafite ingo zahoraga zirangwa na makimbirane aturuka ku mitungo no gucana inyuma, baravuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa bakaganirinzwa, kuri ubu bishimira ko basigaye barangwa n’amahoro mu ngo zabo.
Guca amakimbirane mu ngo byahaye abashakanye umwanya wo kwita ku bana babo bituma bava mu mirire mibi kubera ko bigishijwe kandi bashyize imbere ubufatanye bw’imiryango, ariko cyane cyane abagabo bagafata iya mbere bahindura imyumvire biyemeza kutazongera guca abagore babo inyuma.
Ubuyobozi buvuga ko bwashyize imbaraga mu bukangurambaga nka kimwe mu ntwaro babonaga byafasha gukemura amakimbirane yugarije umurenge ndetse n’igwingira.

Uwimana Josephine n’umugabo we ni umwe mu miryango yahoze ibanye mu makimbirane. Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Panorama, bavuze ko mbere yo kwigishwa bari babayeho nabi badahuza, baje guhura n’ikibazo abana barabacika kubera kurambirwa imibanire yabo.
Yagize ati “Ubwo twari twaje mu nteko y’abaturage twigishijwe uburyo twajya dukemura ibibazo bitarinze gufata intera cyangwa gucana inyuma, kuko ntitwajyaga dupfa ibiryo ahubwo twapfaga ibintu byacu. Yajyaga anca inyuma nanjye niyemeza kujya gusamabana, yabimenya akankubita akanyirukankana n’umupanga.
Kubera amakimbirane twari dufitanye abana baraducitse bigira i Kigali bati ‘ibi ntawabivamo’. Bataye amashuri, twasigaranye abato. Kuva twahugurwa ubungubu turatekanye byose tubikesha inteko y’abaturage n’umuyobozi mwiza baduhaye.”
Akomeza avuga ko nubwo basigaye babanye neza ariko barenganiye mu cyiciro cya gatatu kubona mituweli bigoranye gusa iki kibazo agihuriyeho n’abandi batari bake.

Umunyamabana Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Bwira, Mukamana Soline, avuga ko akigera muri uyu murenge ibibazo yahasanze byasaga nk’ibiri ku isonga kandi bikomeye, ari ibishingiye ku mutungo ndetse n’ubushoreke; ikindi byagiraga ingaruka ku bana kandi bari no hejuru mu igwingira.
Yagize ati “Akenshi twakiraga abagore bahohotewe, dufite abana bata ishuri, abagwingiye, ababyaye batarageza ku myaka y’ubukure, hari n’abo twasangaga mu mirimo ivunanye akakumbwira ko ari gushaka icyo kurya.
Twarakurikiranye dusanga ibyo bibazo byose ari ibyo muri za ngo zibanye mu makimbirane, nibwo twicaraga nk’umurenge n’Inteko y’abaturage; twabaruye ingo zibanye mu makimbirane dusanga ari imiryango ijana n’ine kandi yari ikizamuka muri ya gahunda yo kwigira no kwishakamo ibisubizo, nibwo twatangiye ku bahugura, tubigisha kugira umuryango utekanye, twifashishije abapasiteri, inshuti z’umuryango na Polisi
Ku ikubitiriro twahuguye imiryango mirongo itandatu n’itatu bararize barihanagura bafata umwanzuro wo kwiyunga kandi turacyakomeza gutanga ibiganiro.”

Habamenshi Jean Maurice, Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Ngororero, avuga ko imwe mu mpamvu yatumye mu karere kose batangiriza icyumweru cy’umubyeyi n’umwana ari uko uyu murenge ari umwe mu mirenge ifite akakimbirane cyane muri aka karere.
Yagize ati “Icyo dusabwa nk’abaturage ni ukwikemurira ibibazo dufite tutagiye mu nkiko cyane cyane ariko bya bibazo byo mu miryango, kuko ariwo musingi w’iterambere ry’igihugu.
Amakimbirane iyo ari mu muryango bigira ingaruka mbi. Hari ababa bafitanye ibibazo bitari ugucana inyuma, ahubwo bishingiye ku mitungo bitewe no kutemera gusaranganya ubutaka ariko hari n’ashingira ku bukene. Urugamba rukomeye turimo si urw’amasasu, tugomba guhangana na byo ndetse n’ubukene.”

Akomeza akangurira abagabo kuboneza urubyaro, ubu Akarere ka Ngororero gafite abarenga ijana bari muri iyo gahunda, ariko hari n’abanga kuboneza urubyaro ngo bahabwe amafaranga ya VUP igihe basamye.
Kuboneza urubyaro mu murenge wa Bwira bigeze kuri 56%, abana batewe inda ni 4, abasubiye mu ishuri ni 2 na ho ikibazo gikomeye kiri mu bana bagaragaza imirire mibi bageze kuri 50,5%.
Munezero Jeanne d’Arc









































































































































































