Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ufite imyaka 18 y’amavuko ashobora gushyingirwa byemewe n’amategeko

Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko, ryorohereza abashaka gushyingirwa batarageza imyaka 21 ariko nibura bafite 18, rikorohereza ndetse n’abashakanye bifuza gutandukana.

Guverinoma y’u Rwanda yateguye uyu mushinga w’itegeko, ivuga ko uteganya guhuriza hamwe itegeko rigenga umuryango n’irigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye akajyana n’aho ibihe bigeze.

Uyu mushinga w’itegeko uzambura inkiko ububasha bwo kunga abashaka ubutane, gahunda yamaraga amezi 3. 

Iteka rya Minisitiri ni ryo rizagena inshingano, imiterere n’imikorere by’inama y’umuryango izahabwa ubu bubasha.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya ko kudahuza kw’abashyingiranywe byonyine bishobora kuba impamvu urukiko rwashingiraho rubatandukanya.

Uteganya kandi uburenganzira bwo gushyingirwa mbere y’imyaka 21 ariko itari munsi ya 18, mu gihe bitangiwe  uburenganzira n’umwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’Akarere.

Bamwe mu badepite banagaragaje Impungenge batewe n’icyo bise koroshya ubutane bw’abashyingiranywe biteganijwe muri uyu mushinga w’itegeko.

Uyu mushinga ushobora gufasha abashatse bakiri bato ntibanyure mu mategeko guhita basaba uburenganzira na bo bagasezerana.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities