Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umuvundo w’ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali ukomeje guteza impaka

Abatuye mu mujyi wa Kigali barinubira ubwinshi bw’ibinyabiziga n’umuvundo bitera ku dindira kw’ibikorwa by’ubucuruzi na serivisi.  

Abaturage Kigali baragaragaza ko ikibazo cy’ubwinshi n’umuvundo w’ibinyabiziga bikomeje gutera ikibazo gikomeye mu mikorere yabo, bavuga ko bibakerereza mu bikorwa byabo bitewe n’uko ibinyabiziga bimara umwanya muremure mu muvundo.  Kubera ubwinshi bwabyo bamwe bikabakerereza akazi bityo bigatuma bagira ibihombo biterwa n’ubwinshi  bw’ibinyabiziga  mu mihanda.

Abatwara n’abakora ubwikorezi no gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali bavuga ko ubwiyongere bw’abafite imodoka n’ubuke n’ubuto bw’imihanda ari byo bituma umuvundo ukabije ukomeje kwiyongera mu mujyi wa Kigali.

Abagenda n’abakorera ibikorwa mu mujyi barasaba Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’ibikorwa remezo, ko babafasha bakiga ku kibazo cyo gukemura ubuke bw’imihanda ikomeje gutera imivundo ikabije bigatera kudindira kwa serivise zitagwa mu buryo rusange.

Ku kibazo cy’ubwiyongere bw’umuvundo ugaragara mu mihanda myinshi Umujyi wa  Kigali uvuga ko ukizi kandi ko bari kubishakira uburyo burambye bwo kugikemura, aho batangaje zimwe mu ngamba ziri gufatwa zirimo kongera imihanda aho itari no kwagura ihari ku buryo byagabanya umuvundo, bafatanyije na minisiteri y’ibikorwaremezo bityo ko abaturage bakiwye kwihangana bidatinze umuti uraba ubonetse.

Jackson Kwizera

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities