Abatuye mu mujyi wa Kigali barinubira ubwinshi bw’ibinyabiziga n’umuvundo bitera ku dindira kw’ibikorwa by’ubucuruzi na serivisi.
Abaturage Kigali baragaragaza ko ikibazo cy’ubwinshi n’umuvundo w’ibinyabiziga bikomeje gutera ikibazo gikomeye mu mikorere yabo, bavuga ko bibakerereza mu bikorwa byabo bitewe n’uko ibinyabiziga bimara umwanya muremure mu muvundo. Kubera ubwinshi bwabyo bamwe bikabakerereza akazi bityo bigatuma bagira ibihombo biterwa n’ubwinshi bw’ibinyabiziga mu mihanda.
Abatwara n’abakora ubwikorezi no gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali bavuga ko ubwiyongere bw’abafite imodoka n’ubuke n’ubuto bw’imihanda ari byo bituma umuvundo ukabije ukomeje kwiyongera mu mujyi wa Kigali.
Abagenda n’abakorera ibikorwa mu mujyi barasaba Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’ibikorwa remezo, ko babafasha bakiga ku kibazo cyo gukemura ubuke bw’imihanda ikomeje gutera imivundo ikabije bigatera kudindira kwa serivise zitagwa mu buryo rusange.
Ku kibazo cy’ubwiyongere bw’umuvundo ugaragara mu mihanda myinshi Umujyi wa Kigali uvuga ko ukizi kandi ko bari kubishakira uburyo burambye bwo kugikemura, aho batangaje zimwe mu ngamba ziri gufatwa zirimo kongera imihanda aho itari no kwagura ihari ku buryo byagabanya umuvundo, bafatanyije na minisiteri y’ibikorwaremezo bityo ko abaturage bakiwye kwihangana bidatinze umuti uraba ubonetse.
Jackson Kwizera









































































































































































