Umunyeshuri witwa Ashimwe Josue ugororerwa muri gereza y’abana ihereye mu karere ka Nyagatare yakoze ibizamini bya leta bisosa amashuri yisumbuye, na ho batandatu bakora ibizamini bisoza amashuri y’ikiciro rusange (Tronc Commun).
Tariki ya 12 Ugushyingo 2019, nibwo mu Rwanda hatangiye ibizamini bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye. Abana bagororwa na bo bahabwa amasomo yo mu kiciro cy’amashuri yisumbuye bakora ibizamini kimwe n’abandi.
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rutangaza ko muri Gereza y’abana ya Nyagatare abakoze ibizamini by’ikiciro rusange (Tron Commun) ari batandatu n’undi umwe wakoze ikizamini cy’amashuri yisumbuye mu nderabarezi, TTC (Teacher Training College).
Ashimwe Josué w’imyaka 22 y’amavuko, yafashwe ubwo yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’inderabarezi rya TTC Zaza, yakatiwe n’Inkiko mu mwaka wa 2016, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusebya Umukuru w’Igihugu; icyaha ngo yaguyemo ku bw’ubushishozi buke nk’uko abivuga.
Yagize ati “Nabaga muri Kalabu y’abanyamakuru ku ishuri, kubera ko niganaga telefoni nubwo itari yemewe, nza kujya kuri Gugole nsangaho inkuru ivuga nabi umukuru w’Igihugu nyitangariza bagenzi banjye; ariko mu by’ukuri ayo makuru ntiyari ukuri ni abantu bari bayatangaje nanjye nagize ubushishozi buke mu kuyatara baba baramfashe baramfunga.”
Yakomeje agira ati “Byampaye isomo ku buryo icyo nabwira abandi banyarwanda muri rusange ntabwo amakuru yose aba ari ku mbuga nkoranyambaga aba ari ukuri. Ntitugomba gufata amakuru yose nk’ukuri tugomba kubanza kugira ubushishozi.”
Ashimwe yashimiye Leta y’u Rwanda amahirwe yamuhaye yo gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye,Maze avuga ko atazayapfusha ubusa.

SSP Hillary Sengabo, Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Ifungwa n’Abagororwa (RCS) avuga ko n’ubwo bafashwa gukora ibizamini, ibyiza bakwirinda ibyaha byabajyana mu magereza.
Yagize ati “Ni byiza kuba leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda itanga amahirwe nk’aya, kugira ngo nibanarangiza ibihano byabo bagasubira mu muryango Nyarwanda bazasange batarasigaye inyuma; ariko icyo dusaba abantu bose ni ukwirinda gukora ibyaha.”
Kugeza ubu gereza y’abana ya Nyagatare ifungiwemo abana bagera kuri 309. Mu myaka 4 ishize abana bagororerwa kuri gereza ya Nyagatare bamaze gukora ibizamini by’amashuri yisumbuye ni 26 naho abakoze ibisoza amashuri abanza ni 74.
Panorama









































































































































































