Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyo Intwari z’u Rwanda zaharaniye

Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyo Intwari z’u Rwanda zaharaniye mu myaka 29 ishize ndetse na mbere yaho, by’umwihariko rukagira uruhare mu guharanira iterambere rirambye ry’igihugu.

Ibi biri mu byagarutsweho mu kiganiro Tito Rutaremara yahaye abanyeshuri bo muri Riviera High School ku munsi w’Intwari, tariki ya 01 Gashyantare 2023.

Bimwe mu byaranze kwizihiza umunsi w’Intwari muri iri shuri, harimo ibiganiro n’ibindi bikorwa binyuranye byateguwe mu bigo by’amashuli.

Abanyeshuri kandi bagejejweho ikiganiro ku butwari cyatanzwe na Dr. Tito Rutaremara, Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’inararibonye. 

Yagaragaje ko ubutwari ari indangagaciro y’abanyarwanda kuva na kera abasaba kuyisigasira.

Bamwe mu banyeshuri bo muri iki kigo baragaruka ku byo bungukiye muri ibi biganiro.

Umuyobozi w’ishuri rya Riviera, Onyango Boniface agaragaza ko ibiganiro nk’ibi bituma abanyeshuri bamenya icyo igihugu kibitezeho.

Umuryango PLP usanzwe ukora ibikorwa bitandukanye byo kwigisha urubyiruko bagenzi babo ibijyanye no guharanira amahoro ni wo wateguye iki gikorwa.

Ni ku nshuro ya 29 u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.”

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities