Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ingabire Assumpta mu butumwa yageneye abanyarwanda n’abageze mu zabukuru muri rusange, yasabye urubyiruko gukomeza gushyira imbaraga mu kwita ku bageze mu zabukuru.
Ibi yabigarutseho ku wa 04 Ukwakira 2022 ubwo ku rwego rw’igihugu hizihizwaga umunsi muhazamahanga wabageze mu zabukuru, wizihirijwe mu ntaraya y’Amajyepfo, Akarere ka Nyamagabe, Umurenge wa Musange.
Yagize ati “Turabifuriza umunsi mwiza, igihugu kirabatekereza. Turabifuriza amasaziro meza tuzirikana uruhare rwabo mu kubaka igihugu. Dusaba cyane cyane abakiri bato bafite abageze mu zabukuru batishoboye, imbaraga zimaze kuba nke kubitaho. Ni inshingano y’umwana kwita ku mubyeyi kandi ni inshingano z’umubyeyi kwita ku mwana yabyaye.”
Yakomeje avuga ko hari aho ugenda ugasanga hari abo imiryango yabo yataye abageze mu zabukuru barakuze cyane, bahaye iminani abana babo ariko ntibashobora kuyibatungamo. Turabibashishikariza gufasha ababyeyi kuko ni umuco n’inshingano ariko ni n’itegeko. Hari abafashwa n’abandi, hari n’abo dufasha kandi bafite imiryango ikwiye kuba ibikora. Dushikikariza abakiri bato kwizigamira kugira ngo bazagire amasaziro meza, ariko n’abafite abageze mu zabukuru babafashe.

Umujyanama mu Rwego Ngishwanama rw’inararibonye z’igihugu, Rucagubo Boniface, aganira n’itangazamakuru yavuze ko Leta y’ubumwe bw’ababyarwanda ikora byinshi ngo yite ku bari mu zabukuru, bitandankukanye n’izabanje. Na we asaba abakiri bato kwita ku babyebi babo.
Yagize ati “Uyu ni umunsi mwiza Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahaye agaciro abageze mu zabukuru. Kugera mu zabukuru ni ukutabasha gukora ibyo wakora mu busore. Umuryango nyarwanda nukomeze kwita ku bageze mu zabukuru, na bo ababasha kugira icyo bakora bagikore, barushaho gucunga neza ibyo bagenerwa. Abo babana bakabubaha kuko iyo batubashywe banakwiyahura. Abakuze ntibasaba byinshi, abana babo bababe hafi.”
Gakwaya Pancras uhagarariye abageze mu zabukuru mu karere ka Nyamagabe, yashimiye Leta y’u Rwanda uko babayeho binyuze mu bufasha bahabwa bunyuranye, n’ubwo hari imbogamizi bagihura na zo. Asaba bagenzi be bagifite akabaraga gukomeza gukora no kwizigamira, n’abana babo kubaba hafi mu rugendo rw’izabukuru.
Yagize ati “Turashima Leta ibyiza ihora itugenera, tunayishimira ko ihora idusindagiza hibandwa ku nshike za Jenoside. Itegeko ry’umuryango rivuga ko abana bakwiye kuba hafi ababyeyi babo mu gihe batagishoboye. Mu kinyarwanda habaho ndinda mubyeyi na ndinda mwana.”

Abageze mu zabukuru i Nyamagabe mu rwego rwo kubashimira uko bagerageza gukora no kubahiriza gahunda za Leta no kugira ngo barusheho kwiteza imbere no kubaho neza, bahawe inka 5 n’amapombo yo kuzitera imiti, imbaruba za rondereza 25 n’ibikoresho by’isuku ku bageze mu zabukuru 15.
Uyu munsi mpuzamahaga w’abageze mu zabukuru wizihirijwe hano mu karere ka Nyamagabe kuko ari kamwe mu turere twa mbere dufite abageze mu zabukuru benshi bagera ku 20,000 aho 6200 bahabwa inkunga y’ingoboka na Leta ibafasha mu masaziro yabo.
Uyu munsi kuri iyi nshuro wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Abageze mu zabukuru isoko tuvomaho”.
Uyu munsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye ku wa 14 Ukuboza 1990, utangira kwizihizwa ku wa mbere Ukwacyira 1991 ku rwego mpuzamahaga, na ho mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 2000.



Rukundo Eroge









































































































































































