Ishyaka Riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage –PSD, urugendo rwo guhatanira kujya mu nteko ishinga amategeko ku myanya 53, barutangiriye mu karere ka Ngoma ku cyo ku Cyasemakamba, bavuga ko bishimira intambwe demokarasi imaze gutera mu Rwanda kandi biteguye kongera gutanga umusanzu mu kubakira ku byagezweho.
Perezida wa PSD, Dr. Biruta, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’umutwe wa Politiki ayoboye, wa 13 Kamena 2018, i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko bishimira uruhare rwabo mu byaranze imiyoborere y’igihugu nyuma y’uko cyari cyarasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “PSD yabaye ishyaka ryagize uruhare rukomeye mu kongera gusana iki gihugu no kongera ku cyubaka kugira ngo gitere intambwe mu nzira y’amahoro, iy’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’amajyambere. Ibyo twagezeho byose twatanze umusanzu wacu binyuze mu ishyaka riharanira demukarasi n’imibereho myiza y’abaturage.”
Yakomeje atangaza ko ibyo iri shyaka rikora bishingira ku mahame shingiro arimo ubutabera, ubwisungane n’amajyambere, ari na yo mpamvu iyo igihe cy’amatora kigeze bicara bakongera bagasuzuma ibyagezweho, bakareba n’ibigikenewe kunozwa, kugira ngo igihugu gikomeze kwihuta mu iterambere.
Atangaza kandi ko impamvu nyamukuru ituma biyamamaza nk’ishyaka kandi basanzwe banahagarariwe muri guverinoma ari uko hari ibitekerezo bafite byihariye nk’ishyaka, bituma bifuza kujya mu Nteko Ishinga amategeko kugira ngo batange ibyo bitekerezo hagamijwe gukomeza kubaka igihugu.
Yagize ati “Nubwo hari ibyo duhuriyeho n’abandi ariko burya bwose umutwe wa politiki ugira umwihariko wawo, ari na yo mpamvu twitwa ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage; kuko twemera ko habaho amatora kandi abayobozi bagashyirwaho n’abaturage. Tukemera ko iyo abaturage bamaze gushyiraho abayobozi, na bo bagomba gusubira mu baturage bakabasobanurira ibyo bakora, bakumva n’ibibazo abaturage bakeneye ko bikemuka vuba. ”
Akomeza agira ati “Turishimira intambwe demokarasi imaze gutera muri iki gihugu cyacu kandi PSD yiteguye kongera gutanga umusanzu wayo mu miyoborere y’iki gihugu no gukomeza guteza u Rwanda rwacu imbere dufatanyije.”
Abaturage batari bake, bambaye ibirango by’ishyaka PSD, bitabiriye kumva imigabo n’imigambi ya PSD muri iyi manda y’imyaka itanu y’Inteko ishinga amategeko, abaganiriye n’ikinyamakuru Panorama, bavuze ko ikibazo nyamukuru kibaraje ishinga mu karere ka Ngoma ari ukutagira amazi meza ahagije, basaba ko babakoera ubuvugizi kigakemuka vuba.
Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage, PSD, ryashinzwe mu 1991. Rikinjira mu ruhando rwa Politiki ryifatanyije n’indi mitwe ya politiki yarwanyaga ubutegetsi bw’igitugu bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, PSD yinjiye mu buyobozi bw’inzibacyuho burimo n’inteko ishinga amategeko, bafatanya n’abanyarwanda mu gusana igihugu cyari cyarasenyutse no gushyiraho inkingi zihamye z’imiyoborere iganisha ku iterambere rirambye.
PSD yinjiye mu matora y’Umukuru w’igihugu mu 2003, ari na yo matora ya mbere yabaye. Iri shyaka ryashyigikiye kandi ryamamaza Perezida Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango RPF Inkotanyi. Muri uwo mwaka kandi mu nteko Ishinga amategeko ryagizemo abadepite barindwi.
Mu mwaka wa 2008, mu matora y’abadepite na bwo ryegukanye umwanya wa kabiri nyuma y’Umuryango FPR Inkotanyi, na bwo ryegukana imyanya irindwi.
Mu 2010, iri shyaka ryatanze umukandida waryo, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, mu matora y’Umukuru w’igihugu, ryegukana umwanya wa kabiri, ku ntsinzi y’amajwi 5,6 ku ijana.
Mu matora y’abadepite yo mu mwaka wa 2013, ryaje ku mwanya wa kabiri mu kwegukana intebe nyinshi mu Nteko Ishinga Amatageko, ryabonyemo imyanya imyanya irindwi.
Mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka mu mpera z’umwaka wa 2017, PSD yashyigikiye kandi inamamaza umukandida Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango RPF Inkotanyi watorewe kuyobora igihugu muri iyi manda.
Muri uku kwiyamamaza mu matora ateganyijwe ku wa 2 no ku wa 3 Nzeri 2018, Urutonde rwa PSD ruriho abakandida depite 65 barimo abagore 25 n’abagabo 40.
Soma Urutonde rw’abakandida depite mu matora yo muri Nzeri 2018 batanzwe n’imitwe ya Politiki
Munezero Jeanne d’Arc

Dr Vincent Biruta, Perezida wa PSD mu kwamamaza abakandida depite mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2018 (Ifoto/Panorama)

Abarwanashyaka ba PSD bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza ishyaka ryabo mu karere ka Ngoma (Ifoto/Panorama)

Abarwanashyaka ba PSD bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite babo (Ifoto/Panorama)

Abakandida depite ba PSD beretswe abaturage (Ifoto/Panorama)

Hon Gasarabwe Jean Damascene acinya umudiho (Ifoto/Panorama)

Abarwanashyaka pa PSD mu bikorwa byo kwamamaza abakandida depite bahagarariye ishyaka ryabo (Ifoto/Panorama)

Abarwanashyaka ba PSD bacinya umudiho (Ifoto/Panorama)

Abarwanashyaka ba PSD bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite ari benshi (Ifoto/Panorama)














































































































































































