Nyuma yo kumara imyaka 6 afungiwe mu Budage ndetse n’indi 30 yibereye mu mahanga, Straton Musoni wahoze ari umuyobozi wungirije wa FDLR avuga ko ingengabitekerezo ikiriho kuko n’abayihembera bagihari mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse bafite n’abanyapolitike hirya no hino ku isi.
Ibi Musoni Straton yabishimangiye i Mutobo mu kigo gisanzwe cyakira kinasubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe baturutse mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa DRC.
Mu ijambo rye, Straton agaragaza ibyishimo ntagereranywa agira ati ”Nyuma y’imyaka 36, nibwo numva ko nongeye gukandagira mu gihugu cyanjye, ndetse mpawe n’umwanya wo kuganira n’abanyarwanda.”
Musoni aganira n’itangazamakuru avuga ko yinjiye muri politike kuva 1994 atangirira mu ishyaka RDR mu Budage yaje, kwinjira muri FDLR ayibera umuyobozi mukuru wungirije Murwanashyaka Ignace kuva mwaka wa 2000 kugeza 2009.
Ati ”Maze kubona ko hari miliyoni 2 z’abanyarwanda zisaga ziri mu buhungiro mu mahanga, nibwo niyemeje kwinjira muri politike kugira ngo ntange umusanzu kugira ngo batahe mu gihugu.”
Akomeza avuga ko aho mu Budage bidatinze, we na Dr. Murwanashyaka bahise batabwa muri yombi imyaka 8, ndetse baza no koherezwa mu Rwanda ku busabe bw’ubutabera bw’u Budage.
Musoni amaze koherezwa mu Rwanda mu 2015, imiryango nka Human Right Watch yagiye igaragaza impungenge nyinshi, ivuga ko uyu munyapolitike ashobora gukatirwa igifungo cya burundu, bitewe n’uko umutwe wa FDLR ari umwanzi numero ya mbere w’u Rwanda.
Akomeza avuga ko ari mu ndege aje mu Rwanda ngo yari azi neza ko agiye kubabazwa birenze ko ashobora no kwicwa.
Ati ”Politike y’u Rwanda iri ku rundi rwego, kuko n’abantu baturutse mu mashyamba kandi bagamije kururwanya, ntirubura kubakira neza no kubakundisha igihugu. Rero abavuga ko FDLR idahari ntabyo bazi kuko na hano harimo bake ariko benshi baracyari muri DRC no hanze.”
Musoni ashimangira ko abavuga ko habaye jenoside ebyiri ari ukubeshya. Ati “twemere ukuri turekere aho gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, kuko kuyemera niryo pfundo ryo kubaka ubumwe nyabwo.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana, atangaza ko urubyiruko rwinshi rutigeze rumenya amateka mabi ya jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni.
Ati “Ni ikibazo gikomeye kuba urubyiruko rutarigeze rumenya amateka yabaye, hakaba hari benshi muri bagenzi babo bahungiye muri DRC, na bo bakaba basangiye icyo kibazo. Nsanga byazabangamira ubumwe bw’abanyarwanda mu bihe biri imbere. Niyo mpamvu tugamije ko urubyiruko rusobanukirwa amateka.”
Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko nk’abayobozi bakwiriye guhora bibutsa abaturage ko mu Itegeko Nshinga, by’umwihariko mu irangashingiro, rivuga ko “Abanyarwanda twiyemeje kubaka igihugu cyacu dushingiye ku muco wacu, ubumwe n’amateka y’igihe kinini no kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku turere n’ubwoko.”
Mu nama y’umushikirano yabaye mu 2019, Perezida Paul Kagame yagize ati “Ntidushobora gusubiza inyuma amateka yatubayeho ariko dufite inshingano n’ubushobozi bwo gutegura ejo heza no gukumira ibyatubayeho kongera kuba.”
Mu biganiro byatanzwe i Mutobo, Umujyanama mukuru wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen. James Kabarebe, yasubiye mu mateka akomeye y’uburyo u Rwanda rwakoresheje imbaraga mu guca intege FDLR ubwo bazanaga Gen Paul Rwarakabije, umuyobozi w’iperereza ndetse na Col. Bora wari ukuriye Diviziyo ya 2.
Gaston Rwaka










































































































































































Pepe Rugangura
March 20, 2023 at 13:28
Straton “Ati “twemere ukuri turekere aho gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, kuko kuyemera niryo pfundo ryo kubaka ubumwe nyabwo.”
Ibi nibyo kabisa kwemera niyo ntangiriro yo kwihana aya amateka ni ayacu tugomba kuyemera ubundi tukiskosora
Bourgeaois Ndori
March 17, 2023 at 09:18
“Ugirirwa ineza n’ uwo yayagiriye aba agira Imana”, none se “Ugirira ineza uwamuhemukiye aba agira iki?”
Yewe Nkotanyi nabonye murenzeho kuba mwakirana yombi ababahekuye murakaze tu!harya ngo musangira amaraso ntimusangira amata n’ abo muvukana kandi mwaruhanye?
Casmir
March 17, 2023 at 09:12
Musoni ngo ari mu ndege aje mu Rwanda ngo yari azi neza ko agiye kubabazwa birenze ko ashobora no kwicwa ariko kuki muhora mugendera kuri des speculations mufite ibyo mwikeka , RPA iri ku rugamba yafataga abasirikare ba FAR ntibice ahubwo ikabahugura ahubwo ikababyazamo umusaruro ariko mwebwe mwafata Inkotanyi cyangwa se uwundi muturage w’ inzirakarengane mukamwica mumwita icyitso , yewe nta mutima cyangwa?
Carlos
March 16, 2023 at 13:34
Uzi kuba mu rugo rw’ abandi wirirwa utuka iwanyu bakubona nk’ ikizongwe ariko abanyarwanda b’ ubu koko!Usenya urwe bamutiza umuhoro
Carlos
March 16, 2023 at 13:32
Amahanga arahanda!ariko abifuza kuyabamo ntabwo wababuza njye ngira ikibazo iyo nkeneye iwacu nshobora kujya gupagasa ariko iyo nakagwiriye mpita ntaha kugira ngo nsangire n’ abajama banjye
Bourgeaois Ndori
March 14, 2023 at 14:59
Leta y’ ubumwe ifite imbaraga zirenze pe!tinya abantu bakubitisha inyundo isazi. ushaka kurwanya ingoma yitegura nk’ uko yiteguye yima.
Usibye na FDLR mwiyibagije ko RPF ari ishyaka rya politike rya 3 rikomeye ku isi, nyuma ya rya shyaka riyoboye Ubushinwa ndetse niry’ Abarusiya.
MWEMERE BATUYO BORE
Baby La rose
March 13, 2023 at 09:48
KARIBU NYMBANI !MUFITE AMAHIRWE KUYOBORWA NI UMUNTU UZI UBUZIMA BWOSE BUSHOBOKA , HE KAGAME YABAYE IMPUNZI , YARABABAYE YANGA KUBABAZA ABANDI NIYO MPAMVU ARI UMUYOBOZI MWIZA KANDI UGIRA IMPUHWE
Naomy Rusenga
March 13, 2023 at 09:46
Mwari mu biki koko?nimuze turwubake.KUJEGA SI MCEZO JAMENI.
Olga KaNIMBA
March 13, 2023 at 08:44
Na Gaporare wihishe iyo!intamabara irasanya ntiyubaka, ni muze ruragendwa ijoro n’ amanwa
Naomy Rusenga
March 13, 2023 at 07:43
Straton Musoni ni umuntu w’ umugabo utaniganwa ijambo dore ko n’ igihe cya jenoside atabaga mu Rwanda ariko ku rugero rwe yaje kubona ko Abahutu barengana kandi ko bashobora kuzahera imahanga ahitamo gukoresha ubwenge bwe kugira ngo abacyure , gusa aho yabereye ikigwari ni uko yisunze FDLR umutwe ugamije gusubiza U Rwanda mu icuraburindi gusa nafatire aho atangira gusobanukirwa nyabyo.
ANICET Karamuka
March 13, 2023 at 07:38
FDLR yaranyaye kuva Gen Rwarakabije na Maj Ninja bataha game yahise yizinga tu!abandi ni ingwizamurongo. Reka mbibutse ko FAR yari ikomeye cyane ari ihura n’ Inkotanyi ziri fraiche ni uko agakino karangiye ibindi ni inzozi.
Baby La rose
March 13, 2023 at 07:34
Aba bagabo bo muri FDLR bakomeje barota kubera inyigisho mbi bahawe ibyo bituma nabo babeshya intama zabo ariko igihe kirageza ngo tujijuke , bija bintagaza cyane iyo mbona abanyamahanga baryoherwa n’ U Rwanda ariko banyir’ ubwite tugahobagira, tuve mu bitotsi wangu
Gala GOGO
March 13, 2023 at 07:32
U Rwanda dukeneye Kagame Paul umwe rukumbi abandi baze ari jean Paul Kagame, Desire Kagame, Eric Kagame, Straton Kagame bityo bityo , kuko ntawikanira umugisha wuwundi ikindi nadutegeka neza twongera tumutore.