Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Karongi: Batanu mu mpunzi basize ubuzima mu myigaragambyo

Impunzi zo mu nkambi ya Kiziba ubwo zari mu myigaragambyo i Karongi

Panorama

Ku wa kane tariki ya 22 Gashyantare 2018, impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kiziba zakoze imyigaragambyo ikomeye ku cyicaro cy’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi –UNCHR i Karongi zitwaje amabuye, impiri n’ibiti.

Izo mpunzi zasabwe guhosha imyigaragambo, zitangira gutera abapolisi amabuye barindwi mu bapolisi barakomereka. Imyigaragambyo yahoshejwe n’amasasu yahitanye batanu muri izo mpunzi nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege yabwiye itangazamakuru ko muri izo mpunzi batanu bahasize ubuzima, 15 bari mu maboko ya Polisi, 20 bakomeretse ubu bakaba bari kwa muganga barimo kwitabwaho ndetse n’abapolisi barindwi bakomeretse na bo bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga.

CP Theos Badege yavuze ko icyakozwe ari ukubahiriza amategeko no kubungabunga umutekano nyuma y’uko impunzi zari mu nkambi ya Kiziba zigaragambije zigafata bugwate ibiro bya UNCHR i Karongi.

Yatangaje ko ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwari bumaze gusaba izo mpunzi gukemura ibibazo mu buryo bwubahirije amategeko zikanangira, kuko baburiwe ko inzira barimo atari zo zikemura ibibazo.

Yagize ati “Batangiye gutera amabuye abapolisi, nyuma twaje gusanga hari n’ibyuma bisongoye bakoze ndetse n’imitarimba, byatumye abapolisi bakoresha ingufu za ngombwa kugeza bafunguye aho bari bafashe. Twamenye ko umubare munini muri aba basubiye mu nkambi y’impunzi.”

Izi mpunzi zatangiye kwigaragambya ku wa kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018, aho impamvu nyamukuru zitanga ari igabanyuka ry’amafaranga yo kubatunga bahabwaga buri kwezi yavuye ku bihumbi birindwi Magana atanu (7500Frw) agashyirwa kuri bitanu Magana arindwi (5700Frw).

Iyi nkunga ikaba yaragabanyutse mu buryo rusange ku mpunzi zose ziba mu Rwanda guhera muri Mutarama 2018.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ryari ryasohoye itangazo risaba izo mpunzi ituze no kubahiriza amategeko y’u Rwanda, rinasaba Leta y’u Rwanda kuzorohereza. Leta y’u Rwanda na yo yari yasohoye itangazo rigaragaza ko igiye kwinjira  mu iperereza kuri iki kibazo cy’imyigaragambyo y’impunzi za Kiziba.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi ijana na mirongo itatu ziri mu nkambi esheshatu zirimo n’iyo ya Kiziba, aho impunzi z’abanyekongo zimaze imyaka isaga makumyabiri.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities