Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yafashe uwitwa Hakizimana Edgard nyuma yo kumusangana iwe mu rugo imiti y’amatungo n’ibikoresho yakoreshanga mu kuvura amatungo atabifitiye ibyangombwa.
Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Mugina mu mukwabu wakozwe na Polisi ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu mpera z’icyumweru gishize.
Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi Ntara y’amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, uriya musore kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage yavugaga ko afite imiti y’ubwoko butandukanye agenda aha abantu bafite amatungo bakamwishyura amafaranga kandi nta byangombwa afite byo kuba yakora uwo murimo.
CIP Kayigi agira ati “Twahise tujya aho atuye tugezeyo dusanga afite imiti itandukanye y’amatungo n’ibikoresho yifashishaga mu kuvura birimo inshinge n’icyuma gipima umuriro (Thermometer).”
Akomeza agira ati “Iki ni kimwe mu bikorwa dukora bigamije guca mu gihugu ubucuruzi bwa magendu bw’imiti yaba iyakorewe kuvura abantu ndetse n’iy’amatungo. Imiti yafatanywe uyu Hakizimana, ni imiti ishobora guteza ingaruka zinyuranye ku matungo kuko uburyo yayitangagamo atari ubwa kinyamwuga.”
CIP Kayigi yagiriye inama abaturage yo kwirinda abantu nk’aba ahubwo igihe barwaje amatungo bagashaka abavuzi b’amatungo babifitiye ubushobozi bakabafasha.
Yagize ati “Turongera gukangurira abaturage kuba maso igihe amatungo yabo yahuye n’uburwayi, bakirinda kugura imiti aho babonye hose; ahubwo bagashaka abavuzi b’amatungo babyigiye bakabafasha kubona imiti ijyanye n’uburwayi bw’amatungo yabo.”
Yaburiye abakora ubuvuzi nk’ubu bwa magendu haba ku bantu cyangwa ku matungo kubireka bagashaka indi mirimo yemewe n’amategeko bakora mu rwego rwo kwiteza imbere aho gushakira amakiriro mu bishobora guteza ingaruka haba ku buzima bw’abantu cyangwa ubw’amatungo.
Ingingo ya 95 yo mu Itegeko Nimero 02/99 ryo ku wa 02/07/1999 ryerekeye ubuhanga mu by’imiti ivuga ko: Gucururiza mu ngo imiti igenewe gukoreshwa mu buvuzi bw’abantu cyangwa bw’inyamaswa, kuyibunza cyangwa kuyidandaza mu masoko, ku karubanda cyangwa ahandi hantu hose hatemewe, bihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi abiri n’umwaka n’ihazabu iri hagati y’amafaranga ibihumbi ijana n’ibihumbi Magana atanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Ingingo ya 96 y’iri tegeko ryavuzwe haruguru ivuga ko igihano gishobora kugera ku gifungo cy’imyaka itanu iyo iyo miti itunzwe rwihishwa, icurujwe cyangwa itanzwe ari imyiganano, yarengeje igihe cyangwa itagaragaza inkomoko.
Panorama









































































































































































