Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Haratekerezwa uko Abanyarwanda bari muri Iran na Israel bataha

Raoul Nshungu

Hashize igihe kigiye kugera ku byumweru bibiri hatangiye intambara hagati ya Iran na Israel kandi n’ubu ruracyambikanye. Ibyo bituma abantu bibaza uko umutekano w’Abanyamahanga batuye muri ibyo bihugu uhagaze.

Ni muri urwo rwego, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda (MINAFET) itangaza ko nubwo bimeze bityo abanyarwanda batuye muri ibi bihugu birwana batekanye ariko ko hategurwa uburyo hashyirwaho gahudza zo kubafasha gutaha igihe byaba ngombwa.

Nk’uko Ikinyamakuru Igihe kibivuga, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda itangaza ko kugeza ubu Abanyarwanda bari muri Iran na Israel nta kibazo cy’umutekano bafite.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, agira ati “Abanyarwanda bose bari muri Iran na Israel baratekanye, ariko hari gahunda zashyizweho zo kubafashwa gutaha neza mu gihe byaba bibaye ngombwa.”

Israel icumbikiye abanyarwanda, abenshi biganjemo abanyeshuri, bagiye kwiga mu mashami -cyane cyane, ajyanye y’Ubuhinzi. Kugeza ubu nta mubare w’abanyarwanda baherereye muri Israel MINAFET iratangaza.

Amb. Nduhungirehe kandi avuga ko hari gushakwa amakuru ngo hamenyekane niba hari abanyarwanda baba bari muri Iran.

Abantu barenga 600 bo muri Iran bamaze kwicwa n’ibitero bya Israel mu gihe Abanya-Israel 24 aribo byatangajwe ko kuva intambara yatangira bamaze gupfa.

Si ubwa mbere u Rwanda rukora igikorwa nk’icyo kuko Leta yagiye ifasha gutaha abanyarwanda bari muri Sudani igihe hadukaga intambara.

Igihugu cya Uganda cyamaze gucyura abaturage bayo 48 biganjemo abanyeshuri bari muri ibyo bihugu byombi banyuze mu bihugu bya Turikiya, Azerbaijan na Jordanie.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities