Panorama
Abagize Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali RALGA bibukijwe ko umuturage agomba guhora ku isonga kandi bakwiye gukorana nawe ndetse bakanumutega amatwi.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatandatu,tariki ya 6 Kanama 2025, mu nteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) yateranye ku nshuro ya 29. Yagaganira ga ku ruhare rw’Inzego z’Ibanze muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2); n’Icyerekezo cya RALGA cya 2025-2030.
Umuyobozi wungirije wa RALGA,Bruno Rangira mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iyi nteko agira ati “Uyu munsi ni amahirwe adasanzwe yo kungurana ibitekerezo, turushaho kubaka umuryango wacu wa RALGA nk’urubuga rufasha abayobozi b’Inzego z’Ibanze kwiyungura ubumenyi no gusangira ubunararibonye dushaka ibisubizo ku bibazo by’abaturage.”
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Minaloc, Madamu Kayisire Solange avuga ko mu by’Ibanze RALGA igomba gushyira mo imbaraga harimo no kongerera ubushobozi abakora mu nzego zibanze.

Agira ati “Muri uyu mwaka turimo gusoza hafashwe ingamba zo kunoza ishakwa ry’abakozi b’Inzego z’Ibanze bikaba byarafashije kuziba icyuho cyagaragaraga cy’abakozi batari mu myanya. Turashimira cyane RALGA ko yadufashije muri iki gikorwa cyo gushaka abakozi.”
Akomeza agira ati “RALGA nk’urubuga rwo gukomeza kongerera ubushobozi abayobozi b’Inzego z’Ibanze no gusangizanya ubunararibonye. Turasaba ko yakomeza kubishyiramo imbaraga kandi tubijeje ubufatanye.”
Madamu Kayisire Solange asaba abayobozi bo munzego z’ibanze ko ubufatanye bw’abo n’umuturage aribyo byihutisha Iterambere.
Agira ati “Ibigerwaho byose muba mwabigizemo uruhare. Ndabashishikariza gushyira Umuturage ku Isonga, kumutega amatwi, kumugezaho servisi nziza no gukorana na we. Iyo abayobozi bafatanyije n’abaturage, iterambere ririhuta, ibyakozwe bakabigira ibyabo kandi bakabirinda.”
Muri iyi nama abagize RALGA bagiye bagaragaza ko bagihura n’imbogamizi zirimo umushahara muto w’Abagitifu ba kagali ndetse n’amakoro make ya Mudugudu.
Aha Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Minaloc, Madamu Kayisire Solange avuga ko bari kwiga uburyo bajya bafashamo abakuru b’imidugudu n’abagenzi babo bakorera ubushake kugira ngo bazamure urwego rw’imibereho kuko ngo bitumvikana kuba “Mudugudu” yirirwa mu bibazo by’abaturage kandi nawe ari ntaho nikora.
Muri iyi nama kandi haabye ho kuzuza komite ya RALGA aho Dr. UWIZEYE Odette yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru wa RALGA naho KABAHIRE Stella na NARANGWE C. Liliane batorerwa kwinjira muri Komite Ngenzuzi ya RALGA.













































































































































































