Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International –Rwanda, ugaragaza ko abanyarwanda abagera kuri 66% badasobanukiwe n’ibijyanye no kwimurwa mu mitungo yabo ku bw’inyungu rusange.
Uyu muryango uvuga ko ibiva mu bushashatsi uheruka gukora hagamijwe kureba uko abaturage bumva igikorwa cyo kwimurwa ku nyungu rusange cyangwa guhabwa indishyi ku byabo byangijwe n’ibikorwaremezo.
Mu kiganiro urubuga rw’Itangazamakuru, Madamu Collette Ndabarushimana, ushinzwe Politiki n’amategeko muri TI –Rwanda, avuga ko bakoze ubushakshatsi mu turere 15 mu ntara, ukongeraho n’Umujyi wa Kigali aho bashakaga kumenya niba iyo ibikorwa nk’ibyo bigiye gukorwa umuturage aba abizi cyangwa hari ubumenyi abifiteho.
Agira ati “Twashakaga kureba ubumenyi ku burenganzira bw’umuturage mu gihe hari ibyangijwe. Ese umuturage hari ubumenyi abifiteho? Ese ibyo bikorwa bijya gukorwa yari abizi? Ese bamenyeshwa uko imishinga itoranywa? Ese yishyuwe mbere y’uko ava mu bye? Ese ingurane yumvikanyweho?…”
Madamu Ndabarushimana avuga uko basanze abaturage bahagaze ku bireba n’uburenganzira bwabo, agira ati “Ntabyo bazi mu by’ukuri, iyo urebye icyegeranyo twasanze ari 34 ku ijana. Ni ukuvuga ngo 34 ku ijana ni abaturage bake bazi uburenganzira bwabo ku butaka n’umutungo. Rero haracyari akazi kugira ngo umuturage amenye uburenganzira bwe ku butaka, anamenye no kubuharanira.”
Murwanashyaka Evariste ni Umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO). Avuga ko iyi mibare iteye ikibazo, asanga kandi niba umuturage nta makuru afite n’ibikorwaremezo biba bikorwa bishobora kutaramba, kuko atumva uruhare rwe mu kubibungabunga.
Agira ati “Niba iyi mibare yabimuwe ingana gutya n’abimura na bo ntabyo bazi, kuko itegeko rivuga ko habanza ibiganiro, ari na ho ya ngurane iganirwaho. Bivuga ko rero dufite abimurwa batazi uburenganzira bwaboi n’abimura batabizi, ni ikintu rero giteye ubwoba {…} kuko niba badafite amakuru n’iyo mihanda ntizaramba, kuko iyo bafite amakuru babigira ibyabo; umuhanda uramutse wangiritse bafata iya mbere mu kuwusana…”
Murwanashyaka agasanga intege nke muri iki kibazo atazishyira ku muturage ahubwo bigomba kubazwa inzego z’ibanze.
Umuyobozi Mukuru mu Mujyi wa Kigali ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire, Solange Muhirwa, avuga ko mu Mujyi wa Kigali babikora neza gusa akagaragaza ibibazo bijya bizamo mu bigendanye no kwishyura ugiye kwimurwa cyangwa guhabwa ingurane y’ibyangijwe.
Agira ati “Ntabwo mu Mujyi wa Kigali ntitujya dukora igikorwa tudafite ingengo y’imari yo kwishyura abazagongwa n’ibyo bikorwa,… Ntitujya dutangira tutarishyura umuntu wese wujuje ibyangombwa biteganywa n’amategeko…”
Akomeza agira ati “Abantu baba batarishyuwe ni abadafite ibyangombwa biteganywa n’amategeko, cyangwa hari igihe ujya kwishyura abantu ugasanga barimo gutandukana mu mategeko kandi urukiko rutarafata umwanzuro ngo tumenye uwo duha ingurane. Hari igihe usanga ari abana bari kuzungura cyangwa ugasanga umuntu ntari mu Rwanda kugira ngo atange ibyangombwa biha uburenganzira umuhagararira, bikagorana.”
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abazi neza ibijyanye n’itegeko ryo kwimura ku bw’inyungu rusange ari 1.9%, ababifiteho amakuru ari 34%, abashidikanya ku makuru bafite ni 29%, abari mu gicuku na bo ni 29%.
Raoul Nshungu
