Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amadini n’amatorero ahangayikishijwe n’inyigisho z’ubuyobe zitambuka ku mbugankoranyambaga

Musenyeri Kayinamura Samuel, Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda, akaba na Visi Perezida wa Mbere w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, RIC.

Raoul Nshungu

Abahagarariye amadini n’amatorero bahangayikishijwe n’inyigisho z’ubuyobe zavuye mu byumba by’amasengesho zikimukira ku Mbugankoranyambaga, cyane cyane kuri YOUTUBE.

Visi Perezida wa Mbere w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, RIC, Musenyeri Kayinamura Samuel, avuga ku ngamba zafatiwe abavugabutumwa basakaza inyigisho zipfuye bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Ibi ya bigarutse ho ku wa 23 mata 2025 ubwo yari abajijwe n’abadepite igikorwa mu kurwanya abirirwa basakaza inyigisho z’ubuyobe, Musenyeri Kayinamura usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda, yemeje ko ari ibintu byatangiriye mu madini n’amatorero ariko hashyirwamo imbaraga zo kubirwanya, bituma bamwe bahitamo gusohoka mu madini barimo.

Agira ati “Inyigisho z’ubuyobe n’ubuhanuzi bupfuye mu by’ukuri birahari, biraboneka. Byatangiriye mu byumba by’amasengesho, abakuru b’amadini n’amatorero barabihagurukira kandi koko tukabirwanya twivuye inyuma, kugeza igihe rero ababigira bahita bava mu itorero. Nibwo wumva abajya mu butayu, kuko baba bafatiwe n’ibihano mu rwego rw’itorero.”

Yerekanye ko nyuma yo gufatirwa ibihano mu rwego rw’itorero benshi bahitamo kuyoboka gukoresha imbugankoranyambaga, kandi amatorero ataba akibafiteho ububasha, asaba ko abanyuza inyigisho z’ubuyobe n’ubuhanuzi bupfuye ku mbuga nkoranyambaga bari bakwiye gukurikiranwa n’inzego zitandukanye.

Agira ati “Ubu byimukiye ku mbugankoranyambaga, kubigenzura ku rwego rw’amadini ntibitworoheye, turabaza ngo nyabuneka nta bundi buryo bwo gukurikirana abajya kuri izi mbuga nkoranyambaga? Kuko ni zo wumva umuntu akoze ibintu ukibaza uti ‘ese uyu ntabwo akwiye gukurikiranwa n’ubutabera?’ Ese gukurikirana aba bantu bihagaze bite?”

Yavuze ko abanyamadini badashyigikiye na mba inyigisho zitangwa na bamwe mu bigize abakozi b’Imana kandi batanga iziyobya Abaturarwanda.

Musenyeri Kayinamura avuga ko nk’amadini n’amatorero batebyemera kandi babyamagana bivuye inuma ko ndetse bazakomeza kubirwanya ku buryo bugaragara.

Muri ibi biganiro Depite Sibobugingo Gloriose, yasabye abanyamadini kugira icyo bakora ku bantu bagize ubuhanuzi bupfuye nk’ubucuruzi kuko usanga bayobya abaturage.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities