Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amajyepfo: Abanyamakuru n’abayobozi bahurize ku guhindura imibereho y’umuturage

Abanyamakuru n’abayobozi bose bahurira ku muturage. Abayobozi bafite ibyo basabwa ku muturage mu gihe abanyamakuru bakurikirana ko ibyo umuturage agenerwa byamugezeho uko bikwiye. Kuzuzanya kw’inzego zombi nibyo bikwiye kandi bose bagakora bagamije guhindura imibereho y’umuturage.

Bamwe mu banyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye bakorera mu ntara y’Amajyepfo bavuga ko hatagakwiye kubaho kurebana nabi cyangwa gushyamirana hagati y’abayobozi n’abanyamakuru kandi bose bakorera umuturage, hagamijwe ko atera imbere. Bavuga ko hakwiye kubaho ubufatanye bose bagasenyera umugozi umwe hagamijwe iterambere ry’umuturage.

Ibi aba banyamakuru babigarutseho ku wa 17 Werurwe 2023 ubwo mu ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Huye, habaga ibiganiro byateguwe na Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO bigahuza abayobozi bashinzwe imiyoborere myiza mu turere, itangazamakuru n’abandi bayobozi bigamije kongera imikora myiza hagamijwe inyungu z’umuturage bose bakorera.

Maniragaba Ephrem, Umunyamakuru wa Radio Huguka, avuga ko mu kazi kabo ka buri munsi, barusha abayobozi kwegera abaturage, kuko hari aho abanyamakuru bagera abayobozi batagera.

Ati “Ntibyagakwiye kuba ikibazo ko umunyamakuru yageze aho umuyobozi atageze kandi bose bakorera umuturage, hakabaye gukorera hamwe kuko hari amakuru umuturage aha umunyamakuru kandi umuyobozi atayafite.”

Byukusenge Annonciata, Umunyamakuru wa Rwanda News 24 avuga ko akenshi abayobozi baba bashaka ko abanyamakuru bavuga ibyo akarere kagezeho, mu gihe abanyamakuru ari ari ijisho ry’abaturage.

Ati “Ntibyakagombye kuba impamvu yo kutumvikana, kuko umunyamakuru iyo avuze ibitagenda, aba akebuye abayobozi. Hari n’igihe n’abayobozi bahabwa imibare itariyo ariko umunyamakuru wabicukumbuye agatanga iriyo. Icyo gihe ugasanga meya aravuga ngo umunyamakuru avuga ibitagenda kandi yahawe amakuru atariyo n’ababo hasi ye.”

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Nyamagabe, Irakuzwa Aimee Patrick, avuga ko ibiganiro byahuje abayobozi n’abanyamakuru byatanze umusaruro, kuko byakuyeho urwicyekwe kandi Bizana impinduka mu mikorere n’imikoranire.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Mukankusi Philomene, avuga ko mu mikoranire y’abayobozi n’itangazamakuru hajyaga habamo kwicyekana, ariko ubundi bitagakwiye.

Agira ati “Muri rusange iyo ureba imikoranire y’abayobozi mu nzego z’ibanze n’itangazamakuru usanga harimo ikibazo no kwitana bamwana, abanyamakuru bagashinja abayobozi kutabaha amakuru uko bikwiye, abayobozi na bo bagashinja abanyamakuru kuvuga ibitanyenda. Umwe mu musaruro w’ibiganiro by’uyu munsi, ni uko hagiye gushyirwaho urubuga rubahuza, bajye bungurana ibitekerezo, aho bitagenze neza habeho ibiganiro. Turizera ko imikoranire izarushaho kugenda neza hagamijwe iterambere ry’umuturage.”

Ibi biganiro byateguwe mu gihe hagiye hagaragara ibibazo mu mikoranire y’inzego z’ibanze n’itangazamakuru ndetse n’ugomba gutanga amakuru uwo ariwe. Hari imwe mu mbogamizi y’uko mu turere tumwe Umuyobozi w’Akarere ari wemerewe gutanga amakuru gusa, bikaba intandaro yo kubura amakuru ku banyamakuru n’abaturage muri rusange.

Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO ivuga ko izakomeza gutegura ibiganiro nk’ibi mu ntara zose z’igihugu, kugira ngo itangazamakuru n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bakomeze gukorera hamwe hagamijwe iterambere ry’umuturage.

Rukundo Eroge

1 Comment

1 Comment

  1. Songa Philippe

    March 20, 2023 at 08:48

    Abanyamakuru batangaze inkuru z’ ukuri kandi zijujura abaturage ubundi abayobozi babafunge !nibyo mushatse kuvuga se?erega abategtsi benshi ntibakunda ukuri kuko kubabuza umugati wabo biyemeje iyo rero umunyamakuru ashatse gukora neza umwuga we abangamira bano ba types.

Leave a Reply

Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities