Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryijeje abatuye Akarere ka Gatsibo ko impeshyi itazongera kuba imbogamizi mu buhinzi bw’umuceri bakora, kuko nibayitora, amazi yo mu Itumba azajya abafasha mu gihe cy’impeshyi kandi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’Abayobozi ba PSD ubwo bagezaga imigabo n’imigambi y’iryo shyaka ku baturage batuye Akarere ka Gatsibo, mu muhango wabereye mu murenge wa Ngarama, Akagari ka Nyarubungo, ku wa kabiri tariki ya 21 Kanama 2018.
Hon. Nyirahirwa Veneranda, Visi Perezida wa Kabiri wa PSD, akaba ari no ku rutonde rw’abakandida depite b’iryo shyaka, yabwiye abatuye ako karere, by’umwihariko abatuye mu murenge wa Ngarama, ko nibaramuka bahesheje iryo shyaka imyanya mu nteko ishinga amategeko, rizimakaza ikoranabuhanga rizajya rituma bafata amazi yo mu Itumba maze akifashishwa mu gihe cy’impeshyi, bityo izuba ntiribe imbogamizi ku buhinzi bw’umuceri bakora.
Hon. Nyirahirwa yagize ati “Aha mutuye muziko ari agace kabereye ubuhinzi. Nimugirira icyizere PSD, mukayiha igikumwe cyanyu ku itariki ya gatatu Nzeri, izashyira ingufu mu gutunganya uburyo bw’imihingire, hajyemo ikoranabuhanga, hajyemo kuhira, twekuvuga ngo ‘ubu ni impeshyi ntidushobora guhinga’. Abantu bafate amazi igihe imvura igwa, kuko ariya mazi aducika aragenda akigira mu ruzi rw’Akagera, akajya mu Misiri; maze bagahinga umuceri bakawutwoherereza tukawugura, nyamara ya mazi yatwaye na bwa butaka bwacu twari dusigaranye. Bityo PSD irifuza ubuhinzi burimo ikoranabuhanga kandi bwegerezwe buri muntu wese abashe ku bugeraho.”
Ibi kandi byanashimangiwe na Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, Umunyamabanga mukuru wa PSD akaba ari na we uyoboye urutonde rw’abakandida depite b’iryo shyaka, wavuze ko bazashyira imbaraga mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, hifashishijwe uburyo bw’abahanga, kuko ubusanzwe abaturage bari basanzwe babikora ariko hakaba hakenewe ko hongerwamo ikoranabuhanga ryaba iryo kuhira.
Dr Ngabitsinze yanavuze ko abaturage nibatora PSD, mu buryo bwo kongera umusaruro ukomoka ku bworozi, mu gutera intanga bazajya baba bazi niba iyo nka izabyara ikimasa cyangwa inyana, ibintu bitari bisanzwe. Yanavuze kandi ko hazitabwa ku kongera inganda zishingiye ku bikomoka ku buhinzi kugirango abaturage barusheho kwihaza mu biribwa.
Gufasha abaturage kuzihaza mu biribwa hitawe cyane ku gufasha abatuye i Ngarama kujya bakora ubuhinzi bw’umuceri batazitiwe n’impeshyi, guca burundu inda zitateguwe n’ibindi, ni bimwe mu bikubiye mu ngingo 41 zigize imigabo n’imigambi ya PSD muri iki gihe cyo kwiyamamariza imyanya mu nteko ishinga amateko.
Abaturage bibukijwe ko hasigaye iminsi 10 gusa ngo amatora abe, PSD ibashishikariza kuzayitabira ku bwinshi kandi bakayihundagazaho amajwi.
Munezero Jeanne d’Arc

Abarwanashyaka ba PSD bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo (Ifoto/Munezero J.)

Bamwe mu bayobozi bakuru ba PSD bari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gatsibo Umurenge wa Ngarama (Ifoto/Munezero J.)

Bamwe mu bayobozi bakuru ba PSD bari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gatsibo Umurenge wa Ngarama (Ifoto/Munezero J.)

Abarwanashyaka ba PSD bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Ngarama (Ifoto/Munezero J.)

Bamwe mu bayobozi bakuru ba PSD bari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gatsibo Umurenge wa Ngarama (Ifoto/Munezero J.)

Abarwanashyaka ba PSD bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Ngarama (Ifoto/Munezero J.)

Dukuzumuremyi Francois, Umuyobozi wa PSD mu ntara y’Iburasirazuba akaba ari no ku rutonde rw’abakandida depite b’iryo shyaka (Ifoto/Munezero J.)














































































































































































