Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2018

Gicumbi-Gasabo: PL yamereye abaturage guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu –PL,  ubwo ryamamazaga abakandida baryo mu turere twa Gicumbi na Gasabo, ryijeje abaturage kurwanya imirire mibi binyuze mu gushyira imbaraga mu buhinzi bw’imboga n’imbuto mu Rwanda hose.

Ku wa gatanu tariki ya 24 Kanama 2018, mu gikorwa cyabanjirije mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga, kigakomereza mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo, Hon. Mukabalisa Donatila, Umuyobozi wa PL yavuze ko bagerageje gukora ibyo bashoboye byose ngo bazamure umunyarwanda.

Hon. Mukabalisa yagize ati “twakoze ibishoboka byose, twashyize hamwe ubwenge bwacu, imbaraga zacu, amaboko yacu, hamwe n’ibitekerezo byacu ngo tuzamure umunyarwanda wese. Muzadutore rero, muzaba mumeze nk’abibereye mu nteko.”

Yakomeje agira ati “Dukeneye ko Abanyarwanda bagira imirire myiza, bakagira ubuzima bwiza, maze bakazubaka u Rwanda bafite ubwenge n’imbaraga. Kubigeraho, tuzaharanira ko ibiti byera imbuto ziribwa byiyongera, imboga zigahingwa ku bwinshi.”

Hon. Mukabalisa Donatila yasoje asaba abanyarwanda n’abanyarwandakazi kuzatera igikumwe ku birango bya PL aribyo inyenyeri eshatu z’umuhondo ngo ubundi bakaba batoye Ubukire, uburumbuke no kwishyira ukizana.

Raoul Nshungu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities